Mu Myaka 40, Abaganga 270 B’Abashinwa Batanze Ubuvuzi Ku Banyarwanda

Imibare itangwa na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ivuga ko mu myaka 40 ishize, abaganga b’Abashinwa 270 bavuye Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi byinshi. Abo baganga baje mu Rwanda mu matsinda 22 yatangiye gukorera mu Rwanda.

Umwe mu bakozi bo muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda witwa Liu Chang, akaba Umujyanama wa Gatatu wa Ambasaderi mu by’ubukungu n’ubucuruzi akoresheje email yabwiye ubwanditsi bwa Taarifa ko kuva mu mwaka wa 1982 kugeza ubu, Abanyarwanda barenga 10,000 babazwe indwara zitandukanye bikozwe n’abaganga b’Abashinwa.

Avuga ko u Bushinwa bufite umugambi wo gukomeza gukorana n’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima kandi ngo ruzatezwa imbere cyane cyane muri iki gihe cya nyuma ya COVID-19.

Iby’ubu bufatanye kandi biherutse gushyirwaho umukono na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Nyakubahwa Wang Xuekun ku ruhande rw’u Bushinwa ndetse na Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije.

- Advertisement -

U Bushinwa bufite n’ibitaro bukorana nabyo mu buryo buhoraho harimo ibya Masaka mu Karere ka Kicukiro n’ibitaro bya Kibungo biri mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’i Burasirazuba.

Imwe mu ngingo zigize amasezerano aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ivuga ko mu myaka itanu iri imbere ahari ba Dogiteri 15 b’Abashinwa bazakorana na bagenzi babo b’Abanyarwanda mu kuvura indwara zitandukanye harimo no kubaga abarwanyi muri rusange no kubaga amagufa by’umwihariko.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze igihe…

Hari kuwa Mbere Taliki 08, Ugushingo, 2021 ubwo u Rwanda n’u Bushinwa byizihizaga k’umugaragaro isabukuru y’imyaka 50 ishize ibihugu byombi bifitanye umubano.

Ni umubano ushingiye ku nkingi zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ikoranabuhanga, ibikorwaremezo ndetse no muri Politiki.

Ni kenshi abayobozi mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa bitabiriye Inteko yagutse y’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse n’ab’uyu Muryango nabo bagatumirwa mu Nteko ihuza Ishyaka riri ku Butegetsi mu Bushinwa.

Abayobozi b’ibihugu byombi kandi baragendereranye.

Mu kiganiro cyihariye Ambasaderi w’u Bushinwa uherutse gucyura igihe yahaye Taarifa mu mwaka wa 2021 yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza kandi uzaramba.

Ngo ni umubano ushingiye ku ngingo y’ubwubahane kandi buri ruhande rugaha urundi icyo rukirushije.

Uwari Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda icyo gihe Bwana Rao Hongwei yigeze kuvuga ko kimwe mu byo u Rwanda ruhuriyeho n’u Bushinwa ari uko ibihugu byombi bitemera ko hari ikindi cyakwivanga mu mikorere yabyo[u Rwanda n’u Bushinwa] kitwaje guharanira uburenganzira bwa muntu.

Icyo gihe hari nyuma yo gushyikiriza Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda mudasobwa zo kwifashisha.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yigeze kuvugira mu Imurikagurisha rya kabiri ry’ubukungu n’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa n’Afurika yashimye umusaruro w’umubano w’imyaka 50 u Rwanda rufitanye n’u Bushinwa, ashimangira ko intego ari ukuwuteza imbere kurushaho mu myaka iri imbere.

Iri murikagurisha ryitwaga China-Africa Economic and Trade Expo, CAETE.

Abandi banyacyubahiro baryitabiriye barimo Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, Perezida Macky Sall wa Senegal na Perezida Abdelmadjid Tebboune wa Algeria.

Perezida Kagame yavuze ko ari intambwe ikomeye muri gahunda y’Ihuriro rigamije ubufatanye bw’u Bushinwa na Afurika, rizwi nka FOCAC.

Yanashimiye u Bushinwa ku nkunga bwahaye u Rwanda na Afurika mu bihe bya COVID-19, ashimangira ko igaragaza imbaraga z’ubucuti hagati ya Afurika n’u Bushinwa.

Mu minsi ishize u Bushinwa bwahaye u Rwanda inkingo 200,000 za Sinopharm.

Mu bihe bitandukanye bwanaruhaye ibikoresho byifashishwa mu guhangana no kwirinda COVID-19.

Mu Isi Ntawe Duhanganye, U Rwanda Ruyobowe Na Kagame Ruraryoshye-Ambasaderi W’U Bushinwa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version