Umwana W’Imyaka 11 Acuranga Piano Ku Rwego ‘Rwo Hejuru’

Muri Leta ya Colorado, USA, hari umwana witwa Jude afite imyaka 11 y’amavuko uzi gucuranga icyuma cya piano ku rwego rwahoranywe ku myaka ye n’umuhanga witwa Mozart ((27, Mutarama, 1756 – 5, Ukuboza, 1791)

Uyu mwana yabwiye BBC ko iyo ageze kuri Piano aba yumva atayivaho. Amara amasaha atatu ku munsi ayikina.

Ababyeyi n’abandi bamuzi, bemeza ko iyo yumvise indirimbo kabiri, ubwa gatatu ahita ayiha amajwi kuri piano akaba amenye kuyicuranga.

Jude avuga ko impano afite yayihawe n’Imana.

- Advertisement -

Ati: “ Impano yanjye nayikuye ku Mana.”

Ni Umwirabura w’Umunyamerika akaba atuye muri Leta ya Colorado.

Umwe mu bahanga cyane muri Piano witwa Bill Magnusson yaramusuye ngo arebe ubuhanga bamuvugaho, ariko yaramutangariye!

Magnusson yabwiye BBC ati: “ Uyu mwana iyo murebye nsanga afite ubuhanga nk’ubwa Mozart.”

Uyu mwana bamuguriye piano nini kugira ngo akomeze ayigireho bityo yagure ubumenyi bwe muri kiriya cyuma cy’umuziki kiri mu bikomeye kandi byifashishwa kurusha ibindi mu muziki ku isi.

Se wa Jude yitwa Isaiah Kofie.

Piano ni igikoresho cy’umuziki cy’ingirakamazo cyane

Mozart yari atangaje…

Wolfgang Amadeus Mozart  yavutse taliki 27, Mutarama, 1756 apfa taliki 05,Ukuboza, 1791. N’ubwo atarambye ku isi, ariko yasize yanditse kandi acuranze indirimbo 800.

Ubwoko bwose bw’indirimbo zacurangwaga mu gihe cye, yabukozemo indirimbo nyinshi kandi mu majwi ya piano.

Abanyamateka bavuga ko yatangiye gucuranga afite imyaka itanu ndetse ngo muri icyo gihe yajyaga acurangira ibwami.

Ku myaka 17 yari yaramaze kwamamara mu Burayi hafi ya bwose, ndetse aba mu itsinda ry’abanyamuzika.

Yakoze byinshi ariko uko bigaragara yari bukore byinshi kurushaho kuko yapfuye afite imyaka 35 y’amavuko, asiga akoze indirimbo 800.

Wolfgang Amadeus Mozart
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version