Umwanditsi Ashinja Israel Kutemera Jenoside Yakorewe Abanyarumeniya

Mu gitabo aherutse kwandika umwanditsi w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Israel witwa Israel W.Charny yavuze ko bibabaje kuba Turikiya yarashyize igitutu kuri Israel bigatuma itemera ko habayeho Jenoside yakorewe Abanyarumeniya.

Charny avuga ko ubutegetsi bw’i Ankara bwakoze ibishoboka byose k’uburyo ubw’i Yeruzalemu butemera ko hari Jenoside yakorewe Abanyarumeniya.

Mu gitabo cye yise ‘Israel’s failed response to the Armenian Genocide: Denial, state deception, truth versus politicization of history, Charny yavuze ko ikigaragaza ko Israel itemera mu buryo bweruye Jenoside yakorewe Abanyarumeniya ari uko hari ko abayobozi bayo birinda kenshi ijambo ‘Jenoside yakorewe Abanyarumeniya’ mu mbwirwaruhame zabo.

Israel W. Charny avuga ko mu biganiro mbwirwaruhame bikorwa kuri za Jenoside, ababitegura birinda gutumiramo umuntu ufitanye isano n’Abanyarumeniya.

- Kwmamaza -
Umwanditsi w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Israel witwa Israel W.Charny

Akavuga ko bikorwa mu rwego rwo kwinda ko hagira uzamura ikibazo cy’uko Jenoside yakorewe ba Sekuru itaremerwa mu buryo butaziguye n’ubutegetsi bw’i Yeruzalemu.

Ikindi iriya ntiti yanditse mu gitabo cyayo ni uko iyo bimenyekanye ko hari umuntu ukomoka muri Arumeniya watumiwe mu kiganiro mbwirwaruhame kivuga kuri Jenoside, icyo kiganiro gihita gisubikwa.

Ivuga ko bibabaje kuba Turikiya yarashyize igitutu kuri Israel nayo ikabyemera.

Asaba ko Israel yagombye kwemera ko Abanyarumeniya bakorewe Jenoside kandi ikabyemera mu buryo bweruye.

Igitabo cye hari n’aho kivuga ko Turikiya yabwiye Israel ko niyemera iby’iriya Jenoside bizashyira mu kaga Abayahudi batuye ku butaka bwa Turikiya.

Iki gitabo kinenga Israel kuba yarirengagije Jenoside yakorewe Abanyarumeniya kubera igitutu cya Turikiya

The Jerusalem Post yasomye kiriya gitabo ivuga ko hari ibika byacyo bivuga ko Turikiya yabwiye Israel ko nihirahira ikemera iby’iriya Jenoside, izayihima igafunga imipaka yari isanzwe yifashishwa n’Abayahudi bahunga ibihugu nka Syria, Iran na Iraq.

Ubwumvikane hagati ya Israel na Turikiya nibwo bwatumye ihitamo kwirinda kubangamira ab’i Ankara( Umurwa mukuru wa Politiki muri Turikiya) n’ab’i Baku ( Umurwa mukuru wa Azerbaijan).

Mu nama mpuzamahanga yigeze guterana mu mwaka wa 1982 yitabiriwe n’abahanga barimo na Elie Weisel yavugaga kuri za Jenoside, iyakorewe Abanyarumeniya yakoreshejwe inshuro esheshatu gusa mu zindi nshuro 300 zakoreshejwemo izindi Jenoside.

Igitabo cya Charny gisaba Israel kwemera Jenoside zose zakorewe ikiremwamuntu ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version