Mu Rwanda Hageze Ibikoresho Bifasha Umuntu Kwipima COVID-19

Nk’uko umuntu ashobora kugura igipimo agasuzuma ubwe niba atwite cyangwa afite virusi itera SIDA, niko mu minsi mike abaturarwanda bazatangira kwisuzuma ubwabo SARS-CoV-2, virusi ikomeje gukongeza icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko gupima iki cyorezo bikomeje guhindagurika, hakaboneka uburyo bushya.

Byahereye ku bipimo bitanga ibisubizo bicukumbuye bizwi nka Q-RT PCR (Real-Time Quantitative Reverse Transcription PCR) byafataga iminsi cyangwa amasaha menshi ngo bigaragaze uko umuntu ahagaze, ubu bigeze ku bipimo bitanga ibisubizo mu minota itarenga 15 bizwi nka Rapid Diagnostic Tests (RDTs).

Dr Nsanzimana yanditse kuri Twitter ko uburyo bufasha umuntu kwipima ku giti cye bugiye korohereza benshi kumenya uko bahagaze kuri COVID-19, bigakorwa mu buryo bwihuse kandi buhendutse kurushaho.

- Advertisement -

Ati “Laboratwari ya RBC irimo kugenzura umubare munini w’ibi bipimo, mu gihe cya vuba bizashyirwa ahagaragara.”

Dr Nsanzimana aheruka kuvuga ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abakora ibikoresho bipima COVID-19, ku buryo mu minsi mike ibiciro byo kwipimisha bizagabanyuka cyane, abantu bakoroherwa no kumenya uko bahagaze.

Kugeza ubu igipimo gitanga igisubizo cyihuse kigurwa 10.000 Frw naho igitanga igisubizo cya PCR kikishyurwa 50.000 Frw ari nacyo cyizewe kurusha ibindi.

Ubushakashatsi buheruka gusohoka mu kinyamakuru ‘Proceedings of the National Academy of Sciences of the United States of America’, bwerekanye ko ubu buryo bwo kwipima bushobora gutanga umusaruro.

Bugaruka ku gipimo cyitwa Low-cost Electrochemical Advanced Diagnostic (LEAD), gishobora gutahura SARS-CoV-2 mu minota 6.5, kimwe kigurwa $1.50 – ni ukuvuga amafaranga atarenze 1500 Frw.

Igerageza ryerekanye ko gitanga igisubizo cyizewe hafi 100.0% hakoreshejwe uburyo bwo gusuzuma amacandwe no hejuru ya 87.4% hakoreshejwe ibintu biva mu mazuru imbere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, kuri uyu wa Mbere yavugiye kuri Radio 1 ko mu Rwanda hari ibipimo byinshi byaba ibya PCR na Rapid Test, ndetse iyi minisiteri ifite gahunda yo gupima abantu benshi bashoboka.

Ati “Ubu turi gupima abantu benshi, hafi abantu bagera mu bihumbi 8-10, duteganya no kuzapima abandi bagera hafi mu 900.000 mu cyumweru gitaha, ibyo rero bisaba ko twongera umubare w’ibikoresho biza mu gihugu.”

Kugeza kuri uyu wa Mbere abantu basanzwemo COVID-19 mu Rwanda ni 49,016, barimo 68% bamaze gukira.

Abishwe n’iki cyorezo ni 582 barimo 22 bapfuye kuri uyu wa Mbere, ari na wo mubare munini wabonetse mu munsi umwe kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

Dr Nsanzimana Sabin ahamya ko mu gihe gito ibi bikoresho bizegerezwa ababikeneye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version