Uwa Kabiri Mu Bakekwaho Kurasa General Katumba Wamala Yafashwe

Polisi ya Uganda yemeje ko yataye muri yombi Wampa Huzaifa alias Kanaabe, umwe muri babiri bashinjwa ko barashe General Katumba Wamala agakomereka, bagahitana umukobwa we Nantongo Brenda n’umushoferi wabo, ku wa 1 Kamena 2021.

Imodoka y’uyu mugabo usanzwe ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo muri Uganda yarashwe amasasu menshi n’abantu bari bahetswe kuri moto ebyiri zitandukanye, nyuma yo kumugenda runono kuva iwe mu rugo kugeza atandukanye n’imodoka y’abashinzwe kumurinda.

Uwa mbere mu bakekwagaho kumurasa ni Hussein Lubwama alias Christopher Kinene alias Master, warashwe mu byumweru bibiri bishize. Polisi ya Uganda yatangaje ko ubwo bajyaga kumufata yagerageje kwambura imbunda umwe mu bashinzwe umutekano, aramurasa aza kwicwa n’ibikomere.

Amakuru avuga ko hari n’abandi batatu bakekwagaho uruhare muri uriya mugambi bishwe n’inzego z’umutekano, mu gihe batanu bafashwe baheruka kugezwa imbere y’urukiko.

- Advertisement -

Bari bafite ibimenyetso ko bakorewe iyicarubozo rikomeye.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga, kuri uyu wa Kabiri yabwiye abanyamakuru ko bakomeje gukurikirana abagize uruhare muri buriya bwicanyi.

Bikekwa ko bakorana n’umutwe witwaje intwaro wa ADF ufite ibirindiro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

CP Enanga yavuze ko abaturage bakwiye kumenya ko bahanganye n’umutwe w’abagizi ba nabi kandi witwaje intwaro.

Ati “Ndifuza kubamenyesha ko twanafashe Wampa Huzaifa alias Kanaabe, umugabo w’imyaka 30 wahoze mu itsinda BODABODA 2010, ari na we wa kabiri mu barashe, wari utwawe kuri moto na Walusimbi Kamada alias Mudinka alias Ogema.”

Yavuze ko Kanaabe yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021, aho yari yihishe mu gace ka Kikomeko mu Karere ka Luwero. Hanafashwe moto ya Bajaj Boxer yakoreshejwe muri kiriya gitero.

Mu kumuhata ibibazo, “Kanaabe” ngo yemeye ko yanagize uruhare mu bikorwa byinshi by’ubwicanyi n’ubujura bwitwaje intwaro muri Uganda. Ni ibikorwa byose hamwe byaguyemo abantu 14, batatu bararokoka.

Birimo ibyahitanye Major Muhammad Kiguundu n’umurinzi we Sgt. Stephen Mukasa mu 2016 na AIGP Andrew Felix Kaweesi n’umurinzi we Cpl. Erau Kenneth n’umushoferi we Cpl Godfrey Mambewa mu 2017.

CP Enanga ati “Ubu noneho igipimo tucyerekeje ku gushakisha umuhuzabikorwa w’ibikorwa byose by’iterabwoba mu gihugu, witwa Sheikh Abu Ubaida Badir Diin Bukenya.”

Ashinjwa ko ari we wakomeje kuyobora ibikorwa by’iterabwoba ndetse akinjizamo abarwanyi bashya.

Hashyizweho igihembo cya miliyoni 5 z’ama-shilling ya Uganda – ni hafi miliyoni 1.5 Frw – ku muntu uzatanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Polisi iheruka gutangaza ko imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa SMG (Sub-Machine Gun) zakoreshejwe mu kurasa ku modoka ya Gen Wamala zafashwe.

Hafashwe n’ibindi bikoresho birimo ibikorwamo ibiturika, ibikoresho by’imyitozo bya Al-Qaeda, ibyemezo by’amafaranga bohererejwe n’abaterankunga bari mu mahanga kuri Western Union, imipira bambaye muri icyo gikorwa, telefoni zigendanwa n’ibindi byinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version