Dukurikire kuri

Ubukungu

Umwihariko Wa Minisiteri Y’Ishoramari Rya Leta N’Uwa Minisiteri Y’Imari N’Igenamigambi

Published

on

Kuri uyu wa Mbere, Taliki 8 Kanama 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN, Tusabe Richard yagejeje  ku bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ishingiro ry’Umushinga w’itegeko ryerekeye imicungire y’imari n’umutungo wa Leta.

Yabwiye Sena y’u Rwanda ko inshingano za Minisiteri ‘nshya’ y’Ishoramari rya Leta no kwegurira ibigo abikorera mu nshingano zayo ntaho zizagonganira na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN.

Ku byerekeye umwanzuro wa nyuma wo gushora imari ya Leta, Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yo izajya igaragaza impamvu amafaranga ashorwa mu mishanga runaka.

Nyuma yo kumva ibikubiye muri uwo mushinga w’itegeko, abasenateri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza.

Senateri Nkusi Juvénal yabajije uburyo Minisiteri Nshya y’Ishoramari rya Leta na Privatization izakorana na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ababaza niba batazagongana mu nshingano zimwe na zimwe.

Nkusi ati: “ Mu minsi ishize hari impinduka zabaye hajeho Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta kandi muri iri tegeko harimo ishoramari rya Leta nka Sosiyete z’ubucuruzi, n’ibigo bindi. Ese muri iri tegeko no gushyiraho inshingano nshya zaje aho kubihuza byarakozwe? Hari aho nabonye mu ngingo ya 17 mu bubasha bw’igenabikorwa bavuga k’ukugaragaza ibikorwa by’ishoramari ry’igihugu byihutirwa no guhuza gahunda z’iterambere ry’ishoramari ry’igihugu.  Aho ngaho nkabona neza bihura na Minisiteri nshya. Ese ntabwo byari ngombwa kugira ngo barebe izi mpinduka nshya zaje ko iri tegeko ritabyinjiramo?”

Mu kumusubiza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN, Tusabe Richard yavuze ko Minisiteri y’Imari izagumana ‘inshingano za nyuma’ zo kugena ahashorwa imari ya Leta ariko Minisiteri y’Ishoramari rya Leta yo ikagasobanura impamvu zo gushora iyo mari.

Ngo Minisiteri nshya izaba ifite inshingano zo kureba cyane cyane aho Leta igiye gushora amafaranga niba koko ariho dukwiye kuyashora.

Hazarebwa aho Leta ifite imigabane n’aho bikwiye ko iyo migabane yakwegurirwa abikorera ku giti.

Tushabe avuga ko umushinga wa ririya tegeko ugena ko ububasha buri kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuko ari yo ifite inshingano nyamukuru zo kugena aho amafaranga ya Leta ari bushyirwe.

Ati: “Minisitiri ushinzwe ishoramari rya Leta agaragaza impamvu tugomba gushora amafaranga ariko icyemezo cyo kizafatwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.’

Avuga ko ibi birimo ‘kuzuzanya’ ariko bitabujije ko basubiramo bakareba niba hari inshingano zanozwa mu itegeko cyane ko Minisiteri nshya yagiyeho ririya tegeko rigeze kure rikorwa.

Minisiteri y’Ishoramari rya Leta  (Ministry of Public Investments and Privatization) yashyizweho na Perezida  wa Repubulika Paul Kagame tariki 30 Nyakanga2022.

Iyoborwa na  Ministiri Eric Rwigamba, Umunyamabanga uhoraho wayo akaba Dr. Yvonne Umulisa.

Minisitiri Eric Rwigamba ubwo yarahiriraga kuyobora Minisiteri y’ishoramari rya Leta

Ikindi kiri muri ririya tegeko ni uko Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yongerewe inshingano zo gusuzuma ibigo bifite inshingano z’ubucuruzi bifitwemo imigabane na Leta nka Rwandair.

Riteganya ko aho bizaba ari ngombwa, azagena urundi rwego rwo gusuzuma ibyo icyo kigo gikora ariko yagize uruhare mu gutegura ibizasuzumwa.

Hateganywamo kandi ko hari ahashobora kuvugururwa ingengo y’imari ya Leta igihe icyo aricyo cyose n’inshuro zose zishoboka bitewe n’ubwihutirwe byabyo.

Ubusanzwe yavugururwaga inshuro imwe gusa.