Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko yasinyanye amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye afite agaciro ka Miliyari $1 azashorwa mu bikorwa byo kubaka ubukungu budaheza mu gihe cy’imyaka itanu igize NST2.
Azashorwa mu guteza imbere u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo imiryango itari iya Leta, urwego rw’abikorera, gushyigikira imishinga irimo gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Itangazo rya MINECOFIN rivuga ko ayo masezerano ari mu bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye muri gahunda yitwa United Nations Sustainable Development Cooperation Framework (UNSDCF) agomba gushyirwa mu bikorwa guhera mu mwaka wa 2025 kugeza mu mwaka wa 2029.
Azafasha u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda yarwo y’iterambere NST2 (Second National Strategy for Transformation) ndetse no mu bikorwa bigize icyerekezo 2050.
Hakubiyemo ko azakoreshwa mu gushyigikira iterambere ridaheza, guteza imbere gahunda z’uburinganire bw’abagore n’abagabo, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guhanga udushya two kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa wayasinye ku ruhande rw’u Rwanda yemeza ko aya masezerano ashimangira ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye mu cyerekezo cyo kugira imbere hatagira uwo hasiga inyuma mu iterambere rirambye.
Abakozi ba UN bazakisha Miliyari $ 1 azakenerwa mu kugera kuri iriya migambi.
Ozonnia Ojielo uhagarariye UN mu Rwanda avuga ko uyu muryango ugiye kumara imyaka 80 ushyizweho, akemeza aya masezerano ahamya ubushake ufite mu gushyigikira u Rwanda kugera ku ntego zarwo z’iterambere.