Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: UN: Urwego Mpuzamahanga Abanyarwanda Benshi Bifuza Gukorera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

UN: Urwego Mpuzamahanga Abanyarwanda Benshi Bifuza Gukorera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2023 4:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Raporo yakozwe n’ikigo Switch On Business ivuga ko iyo urebye uko Abanyarwanda bashakisha akazi mu bigo mpuzamahanga bakoresheje murandasi, usanga abenshi buri kwezi bagasaba mu mashami atandukanye ya UN.

Ayo ni HCR, UNICEF, UNDP,UN Women…

Byibura abagera kuri 300 bakora uko bashoboye ngo berebe ko byakundira kandi iyi ni imibare ya buri kwezi.

Abakora mu kigo Switch on Business bagenzuye ibihugu byinshi nyuma bakora urutonde rw’ibigo abantu bashakamo akazi cyane kurusha ibindi.

Abanyamerika benshi baba bashaka gukora mu kigo Walmart, buri kwezi babigerageza byibura  590.000 bashaka amahirwe y’akazi muri iki kigo.

Abanya Canada bo bakunda kwaka akazi mu kigo kitwa RBC, abo mu Bwongereza bakagashaka mu kigo kitwa Tesco.

Abanya-Australia baba bashaka akazi mu kigo Coles Supermarket.

Muri Afurika, umubare munini w’abashaka akazi bifashishije murandasi, baba bagashaka mu Muryango w’Abibumbye [UN] cyangwa rimwe mu mashami yawo nka HCR, UNICEF, PAM kandi ayo atatu ni yo aza ku isonga.

UN ikorana cyane n’Afurika mu nzego zitandukanye.

Uyu muryango uhafite ufite ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’abaturage.

Mu bakozi bose ba UN uko ari  125.436, abagera ku 44.276 (35.3%) bakorera muri Afurika.

Iyi raporo igaragaza ko nibura Abanyarwanda, abanya Burkina Faso, abo muri Cameroon, RDC, Mali, Senegal na Somalia bari mu baturage ba Afurika baba bifuza akazi muri UN kurusha abandi.

Abantu bagera ku 2,450 buri kwezi bageragaza amahirwe ngo barebe ko bakwemererwa gukora muri UN.

Abanyarwanda babigerageza inshuri 300 buri kwezi  mu gihe abo muri DRC babigerageza inshuro 400.

Abaturage ba Uganda babikora inshuro 1,100 bo  bakaba bababashaka akazi muri Qatar Airways mu gihe abo muri Tanzania zirenga 450 bashaka akazi muri CRDB Bank.

Afurika y’Epfo ni cyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kugira abantu benshi bifashisha internet bashaka akazi cyane cyane muri Banki yabo yitwa  Capitec Bank, imwe muri banki zikomeye muri icyo gihugu.

Kenya  abaturage bayo baba bashaka akazi mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Kenya Revenue Authority (KRA).

Umwanya wa gatatu uzaho Misiri ifite inshuro 3.900 aho abantu baba bashaka akazi muri Commercial International Bank (CIB).

Abaturage bo muri Zambia baza ku mwanya wa Kane mu Banyafurika bashaka akazi kuri internet, aho nibura bashakisha inshuro 3.500 buri kwezi amakuru y’akazi mu kigo gicukura amabuye y’agaciro cya First Quantum Minerals cyo muri icyo gihugu.

Mu zindi sosiyete Abanyafurika baba bashakamo akazi cyane harimo Debswana (Botswana, 1.900), Newmont (Ghana, 1.800) na Nigerian National Petroleum Corporation (NNPC) (Nigéria, 1.700).

 

TAGGED:AbakoziAbanyarwandaAKAZIfeaturedUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Katerepulari Yihariye Israel Igiye Gukoresha Isenya Gaza
Next Article Iran Nayo Yatangiye Kwitegura Intambara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?