Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Undi Mujenosideri Aloys Ndimbati Nawe Yarapfuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Undi Mujenosideri Aloys Ndimbati Nawe Yarapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 November 2023 3:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibiro by’Umushinjacyaha mukuru w’Urwego rwasigariyeho gukurikirana ibyaha byasizwe n’inkiko zaburanishaga abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi rwatangaje ko Aloys Ndimbati yapfuye. Yaguye mu Rwanda mu mwaka wa 1997 muri Kirehe y’ubu ahitwa Gatore.

Yari asanzwe ari ku rutonde rw’abantu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bashakishwaga kurusha abandi ku isi.

Ndimbati yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Gisovu mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, akaba yari asanzwe ari umunyamuryango w’imena wa MRND, ishyaka ryahoze ku butegetsi  muri Repubulika yategekwaga na Habyarimana Juvénal.

Yari yaraburanishijwe adahari bwa mbere n’icyahoze ari Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha.

Hari mu Ugushyingo taliki 14, 1995.

Icyo gihe yashinjwaga ibyaha birindwi birimo ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu, ubwicanyi, gufata ku ngufu no gutoteza abantu.

Uyu mugabo ngo yavuye mu cyahoze ari Zaïre, aza kujya i Kisangani, avuye Kashusha mu nkambi y’impunzi.

Yageze i Kisangani ahava aza i Kanombe mu Rwanda.

Nyuma ngo byaje kugaragara ko Aloys Ndimbati yaguye mu Rwanda muri Kirehe, ahitwa Gatore

Icyo gihe hari mu mwaka wa 1997.

Mbere ya Aloys Ndimbati washakishwaga kubera uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikaza kugaragara ko yapfuye, undi biherutse kugaragaraho ni Protais Mpiranya, Augustin Bizimana na Phénéas Munyarugarama.

 

TAGGED:featuredJenosideKireheNdimbatiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Ibigo 13 Bicukura Amabuye Y’Agaciro Byafunzwe
Next Article Ibitaro Bya Nyarugenge Byasabye Imbabazi Abarwaza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?