Undi Munyamakuru Yiciwe Muri Ukraine

Umunyamakuru wa Fox News witwa Pierre Zakrzewski yiciwe i Kiev muri Ukraine arashwe. Yari mu modoka ye asakirana n’amasasu menshi ahita ahagwa. Ni umunyamakuru wa kabiri utangajwe ko yaguye mu kazi muri Ukraine nyuma y’undi wa The New York Times nawe uherutse kuzira amasasu.

Pierre Zakrzewski yari asanzwe akoresha camera mu gukurura no gutangaza ibibera mu ntambara iri muri Ukraine muri iki gihe.

Yarasiwe ari kumwe na mugenzi we wandika witwa Benjamin Hall ariko ku bw’amahirwe uyu ntiyapfuye ariko yakomeretse amaguru bikomeye.

Umuyobozi wa Fox News  witwa  Suzanne Scott  yandikiye abakozi be abamenyesha urupfu rwa mugenzi wabo, ababwira ko yari intwari, akaba n’umugabo ukunda akazi ke.

- Advertisement -

Uyu mu cameraman yakurikiranye intambara ari aho yaberaga guhera mu ntambara Amerika yarwanye muri Iraw, Afghanistan ndetse no muri Syria yari ari yo.

Mu kazi ke kandi ngo yari azi gukora ibintu bitandukanye harimo no gutunganya amashusho yifatiye, akayaha umurongo akamenya no gukanika ibyuma byapfuye.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Biden witwa Jen Psaki nawe yavuze ko Amerika ibabajwe no kuba Fox News yatakaje umukozi nka Pierre   Zakrzewski.

Jen Psaki

Uriya munyamakuru kandi yigeze guhembwa igihembo kiswe  ‘Unsung Hero’ ikinyamakuru Fox News gitanga buri mwaka.

Mu mpera z’Icyumweru gishize undi munyamakuru wakoreye ibinyamakuru bitandukanye harimo na The New York Times witwa Brent Renaud nawe yishwe n’amasasu bivugwa ko ari ay’ingabo z’u Burusiya.

Bivugwa ko iyo umunyamakuru apfuye isi iba ihombye isoko y’ubumenyi by’ibibera aho abantu bose badashobora kugera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version