Undi Munyarwanda Arakekwaho Kwica Abantu Akabata Mu Mwobo Iwe

Ubugenzacyaha bufatanyije n’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyamasheke buri gushakisha umugabo witwa Ismael Nkurunziza nyuma yo gusanga umwobo muremure mu rugo rwe, bigakekwako ari uwo yajugunyagamo abo yishe.

Uyu mugabo yari atuye mu Mudugudu wa Karunga, Akagari ka Kagatamu mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.

Byamenyekanye  ubwo uriya mugabo yateze umumotari akamusaba kumugeza iwe, bahageze ashaka kumujugunya muri uwo mwobo yacukuye mu nzu.

Ibyo byabaye kuri uyu  wa  Kane taliki 30, Ugushyingo 2023, ubwo Nkurunziza yateze umumotari witwa Uwitonze Jean Marie Vianney w’imyaka 26 y’amavuko uvuka mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, amusaba ko amujyana iwe i Bushenge.

Yari yamusabye kumugeza iwe akamufasha kwigisha umugore we ngo yamwemerere kujya ajya gukora akazi k’ubufundi kure y’aho atuye kuko ngo yari amaze igihe amukekera ko iyo yagiyeyo akora uburaya.

Bagenzi bacu ba  UMUSEKE bavuga ko bamenye bombi bagaze mu rugo binjiye mu nzu  basanga umugore we yagiye.

Umugabo waje atwawe yahise amufata mu ijosi motari, amusunikira ahari hashashe supaneti yumva hameze nk’ahari umwobo, ariko umumotari amurusha imbaraga, asohoka yiruka atabaza.

Abaturanyi batabaye basanga uwo mwobo uhari barebye basanga hari ahantu  harunze itaka mu cyumba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Bushenge, Ukomejegusenga Eliezer yemeza ayo makuru akavuga byabaye ahagana saa kumi z’umugoroba (16h00).

Uyu mwobo basanze utwikirije supaneti

Avuga ko  kubera ko imvura yatutumbaga kugwa ahari hasanzwe hagenderwa Frw 2500 uwo mumotari yaciwe  Frw 4, 500 aringo ngo yabanje kuyanga.

Ubwo bageraga  i Bushenge uyu mugabo w’umufundi yasabye umumotari kujyana nawe mu rugo iwe, akamufasha kumvisha umugore we wamwangiye kujya gukorera kure.

Gitifu Ukomejuzsenga ati: “Bageze haruguru y’urugo ku muhanda, umumotari aparika moto bajyana mu rugo. Nkurunziza amubwira ko ari ho amwishyurira, akanamufasha uwo mugore we kumwumvisha ko akwiye kumureka akajya gukorera aho yabona amafaranga. Amugejeje mu ruganiriro, umumotari aricara, ategereza amafaranga n’uwo mugore ngo bagirane inama.”

Icyakora ngo ntiyigeza aza.

Nyuma nibwo ibyo kumujugunya mu cyobo byakozwe ariko ntibyagera ku ntego.

Kugeza ubu ukekwa arashakishwa n’inzego z’umutekano.

Umugore w’uriya mugabo ukekwaho gukora biriya witwa Mukaniyonsaba Enatha n’uriya mumotari bajyanywe kuri RIB sitasiyo ya Shangi gutanga amakuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version