Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Undi Munyarwandakazi Yahawe Ipeti Rya Colonel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Undi Munyarwandakazi Yahawe Ipeti Rya Colonel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 September 2024 8:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Lt Col Jessica Mukamurenzi yabaye Umunyarwandakazi wa munani wahawe ipeti rya Colonel mu ngabo z’u Rwanda.

Bagenzi be barindwi babonye iri peti mbere ye ni Betty Dukuze, Belina Kayirangwa, Séraphine Nyirasafari, Marie Claire Muragijimana, Lydia D. Bagwaneza, Lausanne N. Ingabire na Stella Uwineza.

Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe wabahaye iri peti mu Ukuboza, 2023.

Itangazo ryo muri Minisiteri y’ingabo ryasohotse kuri iki Cyumweru taliki 01, Nzeri, 2024 rivuga ko abandi Perezida Kagame yahaye ipeti rya Colonel ari abantu 14.

Abo ni Lt Col Francis Nyagatare, Lt Col Mulinzi Mucyo, Lt Col Alexis Kayisire, Lt Col Emmanuel Rutebuka, Lt Col Jacques Nzitonda, Lt Col Ephraim Ngoga,   Lt Col Emmanuel Rukundo, Lt Col Silver Munyaneza Akarimugicu, Lt Col Tanzi Mutabaruka, Lt Col Prosper Rutabayiru, Lt Col Hubert Nyakana, Lt Col Joseph Kabanda na Lt Col Danny Gatsinzi.

Abofisiye 30 bazamuwe mu ntera bakuwe ku ipeti rya Major bahabwa irya Lieutenant Colonel, mu gihe abandi 280 bahawe ipeti rya Major bavuye kuri Captain.

Abandi 40 bahawe irya Captain bavuye ku rya Lieutenant mu gihe abandi 270 bavuye ku ipeti rya Second Lieutenant bagahabwa irya Lieutenant.

Perezida Kagame kandi yahaye ipeti rya Brig Gen abasirikare babiri bahoze ari ba Colonel abo bakaba ari Col Justus Majyambere na Col Louis Kanobayire.

Indi ngingo nshya iri muri iri tangazo ni uko hari abaganga icyenda b’abasirikare bazamuwe mu ntera n’abandi icyenda bakora mu rwego rw’ubuvuzi bahabwa ipeti rya Second Lieutenant.

Minisitiri Ingabo Juvénal Marizamunda na we yazamuye mu ntera abasirikare bato 4,398.

Abo barimo umwe wari Warrant Officer II wazamuwe mu ntera akagirwa Warrant Officer I, mu gihe batanu bavuye ku ipeti rya Sergeant Major bagahabwa Warrant Officer II.

Abandi 75 bavuye ku ipeti rya Staff Sergeant bahabwa irya Sergeant Major, mu gihe 139 bo bavuye mu ipeti rya Sergeant bagahabwa irya Staff Sergeant.

Abari ku ipeti rya Corporal 119 bahawe ipeti rya Sergent mu gihe abandi 4 059 bari ku ipeti rya Private bahawe irya Corporal.

TAGGED:AbagoreColonelfeaturedIpetiMukamurenziUmugoreUmusirikare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ku Kiyaga Cya Ruhondo Hagiye Kubakwa Umujyi
Next Article Kagame Ari Muri Indonesia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?