Undi Munyarwandakazi Yatsinzwe Atarenze Umutaru Mu Mikino Olempiki

Uwo ni Diane Ingabire waraye utsinzwe mu isiganwa ku igare yakoreshejemo iminota umunani n’amasogonda 27 aho yasiganwaga n’Umunya Australia witwa Brown Grace akamwanikira akanamutwara umudali wa zahabu.

Hari mu isiganwa ry’umuntu ku giti cye mu gice cyahariwe abagore.

Ingabire Diane yabaye uwa 35.

Umunyarwandakazi Ingabire Diane asanzwe akinira Canyon Sram Generation yo mu Budage.

Yari afitiwe icyizere ko ari bwitware neza ariko cyaraje amasinde.

Ingabire azakina irindi siganwa ry’ibilometero 158 mu muhanda hamwe n’abandi (Road Race) mu Cyumweru gitaha, hakaza ari taliki 4 Kanama, saa cyenda i Trocadéro.

Siwe gusa watashye rugikubita kuko undi witwa Uwihoreye Tufaha wahatanaga mu kurwanisha inkota nawe yasezerewe mu ijonjora rya mbere atsinzwe n’Umuyapani Miho Yoshimura amanota 15-7 mu mukino wabereye muri Grand Palais kuri uyu wa Gatandatu.

Ku Cyumweru, taliki ya 28 Nyakanga ni bwo Mwamikazi Jazilla w’imyaka 19, nawe azakina isiganwa ry’amagare yo mu misozi saa cyenda n’iminota 10.

Ni mu gihe Abanyarwanda bazongera guhatana ku wa Gatanu, taliki ya 2, Kanama, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version