Undi Muyobozi Mu Z’Ibanze Aravugwaho Kugira Umuturage Intere

Mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge n’umukozi wa DASSO bakubise Célestin Ntirushwamaboko akamugira intere ubu uyu akaba arwariye mu bitaro.

Uwo muturage yari arasanzwe atuye mu Mudugudu wa Gatongati, mu Kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza, mu ijoro rishyira Ubunani, taliki ya 31 Ukuboza 2023.

Abaturage kandi bavuga ko uwakubise umuturage( Gitifu) yari amubereye Nyirarume.

Umuturage ati:  “Yahohotewe n’ubuyobozi ari bwo Gitifu w’Umurenge na DASSO, n’undi ukora irondo ry’umwuga witwa Sebudandi.”

- Kwmamaza -

Mushiki wa Célestin na we yagize ati: “Yakubitiwe mu isantere ya Mututu bikorwa na Gitifu na DASSO.”

Uwabibonye n’amaso avuga ko yagiye kumva yumva induru ziravuze.

Ati: “Njyewe nagiye kumva numva umuntu ari kuvuza induru ari gukubitwa bikozwe na Gitifu na DASSO, gusa Mitumbi yari yasinze.”

Mitumbi uyu ni we Célestin kandi ngo  bukeye bw’aho abaturage bavugaga ko yashoboraga no gupfa kuko yari ameze nabi.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza bwemeje ko bwakiriye uyu murwayi afite ibikomere, gusa ntibwamenye icyabimuteye.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, Dr. SP Samuel Nkundibiza yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko bakiriye uwo murwayi yakomeretse bihutira kumwitaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Valens Murenzi uvugwaho gukubira uriya muturage  akajya mu bitaro, avuga ko uwo muturage nabo bamubonye taliki ya 31, Ukuboza, 2023 bari mu kazi mu modoka ariko ngo ntibigeze  bayisohokamo.

Ati: “Twamenye ko arwariye ku kigo nderabuzima (Centre de Santé) cya Mututu ku Bunani ariko ibyo kuvuga ko yakubiswe na Gitifu w’Umurenge cyangwa DASSO ntabwo ari byo kuko twagenzuye uko umutekano wifashe mu Murenge wose mu ijoro ry’Ubunani no muri Mututu turahagera, Celestin twaramubonye nk’uko n’abandi bose twabarebaga.”

Gitifu Murenzi  avuga ko bafashaga abantu banezerewe bakabacungira umutekano gusa ngo ibyo kumukubita ntibabimenye kuko batigeze bava mu modoka ngo byibura banatembere kuko umutekano bawucungiraga mu modoka.

Yongeraho ko n’Akarere kaje karahabasanga (nk’umuyobozi w’Inkeragutabara ndetse n’abandi bayobozi bo  mu Karere).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko bariya bayobozi nta ruhare bagize mu gukubita uwo muturage ariko akavuga ko hari andi makuru bagishakisha.

Yagize ati “Ari Gitifu w’Umurenge ari na DASSO sibo bagize uruhare mu gukubita uriya muturage ahubwo amakuru ahari ni uko yari umuntu wari wasinze amanywa yose kugeza n’ijoro agenda yituragura hasi.”

Akomeza agira ati: “Gitifu w’Umurenge na DASSO bahanyuze hakiri kare, akomereka ntibari bahari turacyashakisha amakuru niba hari abandi baba baramukubise, dukomeje kubikurikirana.”

Umunyamakuru wagiye mu bitaro i Nyanza ntiyashoboye kubona uwo murwayi kuko ubuyobozi bw’Ibitaro bwemera ko bwamwakiriye buramuvura nyuma buramusezerera kuko yari yakize.

Abaturanyi be na bamwe mu bagize umuryango we bavuga ko ntawatashye kuko ngo n’aho yabaga yaribanaga kandi ionzu yabagamo ikaba yarigikinze (ingufuri ikingiye inyuma).

Nta makuru arambuye yamenyekanye y’aho uwo mugabo yaba aherereye.

Si ubwa mbere mu Kagari ka Mututu haketswe ikubitwa ry’umuturage bikozwe n’ubuyobozi kuko mu minsi yashize nabwo hari Umukuru w’Umudugudu afatanyije n’ushinzwe umutekano n’abandi baketsweho gukubita umuturage baramwica.

Icyo gihe bamucyekagaho ubujura ariko Umukuru w’Umudugudu yarabiryojwe imbere y’ubutabera naho uwarushinzwe umutekano we acika inzego z’ubutabera.

Ibyo gukubita bikomeye ndetse bikaviramo abaturage gupfa cyangwa kunegekara bakajyanwa mu bitaro, byari biherutse no kuvugwa mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kijote aho Gitifu w’aka Kagari n’umunyerondo bavuzweho gukubita umuturage biza kumuviramo urupfu.

Meya wa Nyabihu Madamu Antoinette Mukandayisenga icyo gihe yabwiye Taarifa ko iyo dosiye yari yamaze kugezwa mu bugenzacyaha bityo ko ntacyo yayitangazaho kirenze kuba yarabyumvise.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version