RIB, k’ubufatanye na Polisi, yafunze Manirakiza Straton, umukozi mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ushinzwe ibikorwa byisanwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo akekwaho ruswa.
Mu minsi ishize hari abandi bayobozi bafunzwe harimo n’uwari umuyobozi mukuru w’iki kigo Prof Omar Munyaneza.
Kuri iyi nshuro afunzwe yafashwe nyuma y’uko abaturage bagaragaje ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi ridakorwa neza, byatumye hatangizwa iperereza kuri iki kibazo.
Iry’ibanze, nk’uko RIB yabyanditse kuri X rigaragaza ko ubwo habagaho ikibazo cy’igabanuka ry’amazi, kuva mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka Manirakiza yatse bamwe mu baturage amafaranga kugira ngo abashyire ku muyoboro uvana amazi ku isoko uyajyana mu mavomero yabo bidaciye ku kigega rusange abandi bafatiraho, ibintu binyuranyije n’amabwiriza ya WASAC.
Byaragize ingaruka ku baturage bafatiraga amazi aturuka mu kigega kiri mu Kagari ka Ruhanga kigaburira imidugudu ine ariyo: Ruhanga, Rugende, Mirama na Nyagacyamo.
Ubu ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye kuri iki cyaha izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
RIB na Polisi birongera kuburira abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko bigira ingaruka ku iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange ndetse no kuri bo ubwabo kuko bihanwa n’amategeko.
RIB ifatanyije na Polisi ikomeje iperereza ku bikorwa mu bindi bice by’Igihugu, inashimira abatanga amakuru kugira ngo ababifatirwamo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.