Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 August 2025 7:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Imwe mu modoka za RIB
SHARE

RIB, ku bufatanye na Polisi,  yafunze Manirakiza Straton, umukozi mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ushinzwe ibikorwa byisanwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo akekwaho ruswa.

Mu minsi ishize hari abandi bayobozi bafunzwe harimo n’uwari umuyobozi mukuru w’iki kigo Prof Omar Munyaneza.

Kuri iyi nshuro afunzwe yafashwe nyuma y’uko abaturage bagaragaje ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi ridakorwa neza, byatumye hatangizwa iperereza kuri iki kibazo.

Iry’ibanze, nk’uko RIB yabyanditse kuri X rigaragaza ko ubwo habagaho ikibazo cy’igabanuka ry’amazi, kuva mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka Manirakiza yatse bamwe mu baturage amafaranga kugira ngo abashyire ku muyoboro uvana amazi ku isoko uyajyana mu mavomero yabo bidaciye ku kigega rusange abandi bafatiraho, ibintu binyuranyije n’amabwiriza ya WASAC.

Byaragize ingaruka ku baturage bafatiraga amazi aturuka mu kigega kiri mu Kagari ka Ruhanga kigaburira imidugudu ine ariyo: Ruhanga, Rugende, Mirama na Nyagacyamo.

Ubu ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye kuri iki cyaha izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

RIB na Polisi birongera kuburira abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko bigira ingaruka ku iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange ndetse no kuri bo ubwabo kuko bihanwa n’amategeko.

RIB ifatanyije na Polisi ikomeje iperereza ku bikorwa mu bindi bice by’Igihugu, inashimira abatanga amakuru kugira ngo ababifatirwamo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

TAGGED:featuredRIBRuswaUmukoziWASAC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura
Next Article Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?