Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Unity Club Yongeye Gusabana N’Impinganzima
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Unity Club Yongeye Gusabana N’Impinganzima

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2023 8:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagize Unity Club bahagarariye abandi basuye ababyeyi b’Impinganzima baba mu rugo rwa Bugesera babashimira umutima wo gutwaza wabaranze mu mwaka wa 2023 banabifuriza kuzagira umwaka mushya muhire wa 2024.

Prof Jolly Mazimhaka usanzwe ari Umunyamuryango wa Unity Club akaba yari umushyitsi mukuru niwe wagejejeho intashyo z’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club, Nyakubahwa Jeannette KAGAME, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Yababwiye mu mpera z’umwaka,  abana basura ababyeyi babo bakabaganiriza, bagasangira ibyishimo bakaboneraho no kwifurizanya umwaka mushya muhire, kandi ngo icyo nicyo cyabazinduye.

Prof. Jolly Mazimhaka ati:”Tunejejwe no kongera kwicarana namwe babyeyi bacu muri uru rugo rwiza rw’IMPINGANZIMA, ngo twongere dusangire ibyishimo by’impera z’umwaka”

Avuga ko bisanzwe mu muco nyarwanda ko abana basura ababyeyi kugira ngo baganire, babasusurutse, basabane, basangire ndetse banashimire Imana ko yabarinze.

Uwo munezero ngo ugomba gukomeza no mu mwaka ukurikiye.
Prof Mazimhaka avuga ko iyo migirire yabaye umuco muri Unity Club.

Ababyeyi b’impinganzima zo mu Bugesera bashimiye Jeanette Kagame na Perezida Kagame ko bagize uruhare mu kububaka, bakaba bagiye gusaza neza.

Ingo z’Impinga nzima zashyizweho kugira ngo zifashe ababyeyi b’incike za Jenoside kugira ubuzima bwiza bagasaza neza.

Ni ahantu babonera ubuzima bwiza, bakitahwaho mu buryo bwose, haba kuvuzwa, kugaburirwa, kuganirizwa no gusenga.

Abitabye Imana bashyingurwa mu cyubahiro kigenewe umubyeyi wahekeye u Rwanda.

TAGGED:BugeserafeaturedImpinganzimaJeanetteKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yasabwe Kuzakora Byose Umutekano Mu Minsi Mikuru Ugasagamba
Next Article U Rwanda ‘Rwatashye’ Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tanzania: Baratora Perezida N’Abadepite 

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

IBUKA Ivuga Ko Muri Huye Hamaze Kuboneka Imibiri 301 Mu Mezi Ane

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Kenya: Abantu 12 Baguye Mu Mpanuka Y’Indege

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Menya Itegeko Ryavuguruwe Ry’Umutungo Bwite Mu By’Ubwenge Rikurikizwa Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Ibyinshi Mu Byaranze Amateka Y’u Rwanda Bibitswe N’Abarukolonije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Arabie Saoudite: Kagame Azatanga Ikiganiro Ku Umutekano Mu By’Ubukungu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Biya Agiye Kongera Kuyobora Cameroun Muri Manda Izarangira Afite Hafi Imyaka 100

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?