Urabeho Kanye! Kim Kardashian Yishumbushije Undi Mugabo

Nyuma yo kuzuza impapuro za gatanya hamwe n’umuraperi Kanye West, icyamamare Kim Kardashian ubu ari mu rukundo n’umuherwe w’Umwongereza witwa Jamie Reuben.

Reuben ni umugabo ufite umutungo ubarirwa muri miliyari z’amadolari yakuye mu nzu nyinshi akodesha mu Bwongereza n’ahandi ku isi.

Uyu mugabo nawe yatandukanye n’abagore benshi b’ibyamamare barimo na Paris Halton.

We batandukanye muri 2016.

- Advertisement -

Jamie Reuben  kandi yakundanye n’ikindi cyamamare kuri Televiziyo kitwa Marissa Montgomery baza gutandukana muri 2014.
Ni Umwongereza ukomoka mu muryango w’abakire bafite inkomoko mu Buhinde.

Avugwaho ko ari we muragwa w’umutungo w’iwabo muri iki gihe ufite agaciro ka miliyari 26 $.

Kim Kardashian we  Forbes ivuga ko afite umutungo wa miliyari 1.780$

Ni umugabo w’imyaka 30, ni ukuvuga ko Kim amurusha imyaka 10 yu’amavuko.

Jamie Reuben aziranye n’abantu bakomeye barimo n’ab’ibwami ndetse na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Bwana Borris Johnston.

Abo mu muryango we baguze inzu nyinshi harimo n’ingoro yitwa Burlington Arcade imaze imyaka 200 yubatswe.

Mu nyandiko Kim yagejeje ku rukiko yashinjaga  Kanye kutita ku rugo, gusesagura umutungo no kumuca inyuma.

Ikinyamakuru People Magazine kivuga ko bijya gucika byatangiye ubwo Kanye West yashakaga kwiyamamariza kuyobora USA.

Muri icyo gihe bivugwa ko Kanye yigeze gusaba Kim Kardashian gukuramo inda y’imfura yaje kuvuka bamwita North.

Ibi ariko Kanye West yarabihakanye.

Ikindi ni uko Kardashian yavugaga ko Kanye West yigeze gutuka Nyina amwita umunyagitugu.

Yamwise ‘Kris Jong Un.’

Kim Kardashian na Kanye West bafitanye abana bane ari bo: North(w’imyaka irindwi), Saint( w’imyaka itanu), Chicago( w’imyaka itatu), Psalm( afite amezi 21).

Umutungo w’ibi byamamare ufite agaciro ka Miliyari 20$.

Umuryango wabo wabaga mu nzu n’ubusitani bifite agaciro ka miliyoni 60$.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, bivugwa ko Kim Kardashian we atuje mu mutima kurusha uko bimeze kuri Kanye West.

Kim ari kwita ku bana be kuko atakibana na Kanye West.

People Magazine ivuga ko Kanye muri iki gihe yiriranwa na bagenzi be baganira, basangira agahiye.

Urukiko nirwemeza ubutane, ibi byamamare bizagabana umutungo ufite agaciro ka Miliyari 20$.

Reuben na Paris Hilton
Kim ubu niwe ugezweho
Hazima uwatse koko! Ibya Kim na Kanye byarangiye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version