Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urubyiruko Nirwo Ruhanzwe Amaso Mu Gukura Isi Mu Bibazo- Minisitiri W’Intebe Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urubyiruko Nirwo Ruhanzwe Amaso Mu Gukura Isi Mu Bibazo- Minisitiri W’Intebe Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 June 2022 9:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente ubwo yafunguraga inama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda yiga ku ruhare rw’urubyiruko mu kuzamura ubukungu bw’isi binyuze mu ikoranabuhanga, yavuze ko ari rwo isi ihanze amaso ngo ruyivane mu kangaratete yatewe na COVID-19.

Iyi nama yiswe ‘Generation Connect Global Youth Summit’, ikaba ari imwe mu nama zibanziriza iyitwa World Telecommunication Development Conference (WTDC) izaba taliki 06, Kamena, 2022.

Dr Ngirente avuga ko kubera ko urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abatuye Isi kandi rukagira imbaraga zo gukora ibintu vuba, ngo nirwo rugomba gushyirwamo imbaraga muri gahunda za Guverinoma zitandukanye kugira ngo rugere kubyo ibihugu byifuza.

Uko murandasi irutanwa kugezwa ku bana batuye isi ugereranyije imigabane itandukanye

Ibyinshi mu byo ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byiyemeje kugeraho, bikubiye mu cyerekezo cy’Iterambere rirambye cyatangijwe n’Umuryango w’Abibumbye kiswe Sustainable Development Goals.

Ikoranabuhanga riri mu byateganyijwe kugira ngo rifashe muri gahunda yo kuzamura iterambere ry’ubukungu.

Iri koranabuhanga kandi niryo ryatabaye benshi mu gihe COVID-19 yacaga ibintu ku isi, abantu batemerewe kuva mu ngo.

Icyakora, nk’uko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, abivuga imwe mu mbogamizi igaragara hirya no hino ku isi ni uko hari ahantu henshi hataragezwa ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga na murandasi ihagije.

Ni inama yahuje urubyiruko n’abafata ibyemezo muri politiki. Yabereye mu Intare Arena

Ibi bituma umuvuduko w’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga urandaga.

Imibare yerekana ko 95% by’abatuye isi bakoresha murandasi y’igisekuru cya 3( 3G) abandi bacye bagakoresha iy’igisekuru cya kane( 4G).

Icyakora ikindi cyagaragaraye kandi gisa n’ikivuguruza ibyo kugira iriya murandasi ni uko imbaraga zayo usanga henshi ari nke kandi ubundi igisekuru cya kane kizwiho kwihuta ugereranyije n’icya gatatu.

Indi raporo yiswe How Many Children and Youth Have Internet Access At Home yakozwe na UNICEF  yerekana ko abana babiri ku bana batatu bafite hagati y’imyaka itatu n’imyaka 17 y’amavuko( bangana na miliyari 1,3) ndetse n’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 24 y’amavuko batagira murandasi iwabo.

Abana bo muri Aziya nabo bafite ikibazo cya murandasi idahagije
Muri Afurika baragerageza ariko haracyari intambwe ndende

Muri iki gihe kutagira murandasi mu rugo ni ukunyagwa zigahera kuko hari amahirwe itanga harimo n’ayo kubona akazi umuntu udafite murandasi ihoraho abura.

Murandasi mu Rwanda yifashe ite?

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yavuze ko mu gahunda y’iterambere u Rwanda rwihaye yiswe National Strategy for Transformation (NST1/2017-2024) harimo umuhigo w’uko bitarenze 2024, Abanyarwanda bose bafite hagati y’imyaka 16 na 30 y’amavuko bazaba bafite ubumenyi bufatika ku mikorere n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko biriya bizagerwaho binyuze mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki zirimo kwigisha abantu iby’ikoranabuhanga ndetse bigakorerwa n’abantu bakuru ku kigero cya 60%.

Icyakora ngo haracyari ikibazo cy’uko murandasi ihenze.

Kuri iki kibazo ariko ngo hari gahunda yo gukwiza murandasi henshi mu Rwanda binyuze mu gukoresha uburyo bwa Broadband kandi bikagirwamo uruhare n’abikorera ku giti cyabo.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga, Leta y’u Rwanda ngo yakoranye n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo abaturage bahabwe telefoni zikoresha murandasi.

Ni gahunda yoswe Connect Rwanda yatangijwe mu mwaka wa 2019 ariko iza gukomwa mu nkokora na COVID-19.

Connect Rwanda ni gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guha abaturage ikoranabuhanga

Ku rundi ruhande, hari urubyiruko rw’u Rwanda rwahuguwe mu ikoranabuhanga kandi rubifitemo ubuhanga bukomeye k’uburyo ruri gukora gahunda za mudasobwa zifasha mu kumva no kubika amajwi y’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ni kimwe mu byitezweho kuzorohereza abantu kwiga Ikinyarwanda bifashishije ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Intebe ati: “ Nzi neza ko hari n’izindi gahunda zo guteza imbere ikoranabuhanga ziri gukorwa ariko kandi inshingano zacu nk’abantu bafata ibyemezo ni  uko tugomba gutera inkunga iyo mishinga ikabona uko ishyirwa mu bikorwa.”

Izindi raporo ku ikoranabuhanga zivuga ko mu bihugu byo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara, ikoranabuhanga rizafasha mu guhanga imirimo igera kuri miliyoni 200 bitarenze umwaka wa 2030.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngitente avuga ko ibyiza byose bitangwa cyangwa bizatangwa n’ikoranabuhanga na murandasi bizagira akamaro mbere na mbere urubyiruko kuko rusanzwe rugize 75% by’abatuye isi.

Uyu mubare uvuze kandi ko ari narwo rukoresha murandasi nyinshi kurusha ibindi byiciro by’abantu.

TAGGED:featuredIkoranabuhangaNgirenteRwandaSaharaUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abahombya Leta Y’u Rwanda Babikora Kwinshi…
Next Article Perezida W’Afurika Yunze Ubumwe Yagiye Kubonana Na Putin
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?