Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urubyiruko Rurasabwa Kumenya Amahame Remezo Ya Leta Y’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urubyiruko Rurasabwa Kumenya Amahame Remezo Ya Leta Y’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 March 2023 10:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abasenateri b’u Rwanda babwiye urubyiruko rw’u Rwanda ko rugomba kumenya amahame remezo ya Leta y’u Rwanda kugira ngo bazayahereho barinda igihugu.

Perezida wa Sena Dr Kalinda François Xavier yasabye urubyiruko kumenya ko imiyoborere y’igihugu iri mu biganza byabo.

Yabisabye urubyiruko ubwo Sena yamurikaga ibikorwa byayo ku rubyiruko n’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za Kaminuza.

Abasenateri bafashe umwanya basobanurira urubyiruko amahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

Perezida wa Sena yasabye urubyiruko gukurikira ibikorwa Sena no gutanga ibitekerezo kuko urubyiruko rugize umubare munini w’Abanyarwanda.

Urubyiruko ryasabye Abasenateri gushaka uko  amahame remezo  Guverinoma y’u Rwanda igenderaho yakomeza kwigishwa urubyiruko hirya no hino mu gihugu.

Sena y’u Rwanda

Sena ijya impaka ku mategeko ikanayatora, na yo imenya kandi ikagenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Sena ifite inshingano y’umwihariko yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo, kumenya imikorere y’imitwe ya politiki, kwemeza abayobozi no gutanga ibitekerezo ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta.

-Manda ya mbere ya Sena yatangiye 2003 irangira muri 2011;

-Manda ya kabiri ya Sena yatangiye 2011 irangira 2019;

-Manda ya 3 ya Sena yatangiye 2019, ikazarangira 2024.

Hashingiwe ku Itegeko Nshinga ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo yaryo ya 81, Abasenateri batowe n’abashyirwaho bakora manda y’imyaka 5, yongerwa rimwe gusa.

TAGGED:AbasenaterifeaturedKalindaPerezidaSena
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Suella Braverman Wo Mu Bwongereza Yageze i Kigali
Next Article Burundi: Imbasa Yongeye Kuba Umutwaro Ku Gihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?