Urubyiruko Rurasabwa Kumenya Amahame Remezo Ya Leta Y’u Rwanda

Abasenateri b’u Rwanda babwiye urubyiruko rw’u Rwanda ko rugomba kumenya amahame remezo ya Leta y’u Rwanda kugira ngo bazayahereho barinda igihugu.

Perezida wa Sena Dr Kalinda François Xavier yasabye urubyiruko kumenya ko imiyoborere y’igihugu iri mu biganza byabo.

Yabisabye urubyiruko ubwo Sena yamurikaga ibikorwa byayo ku rubyiruko n’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za Kaminuza.

Abasenateri bafashe umwanya basobanurira urubyiruko amahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

- Advertisement -

Perezida wa Sena yasabye urubyiruko gukurikira ibikorwa Sena no gutanga ibitekerezo kuko urubyiruko rugize umubare munini w’Abanyarwanda.

Urubyiruko ryasabye Abasenateri gushaka uko  amahame remezo  Guverinoma y’u Rwanda igenderaho yakomeza kwigishwa urubyiruko hirya no hino mu gihugu.

Sena y’u Rwanda

Sena ijya impaka ku mategeko ikanayatora, na yo imenya kandi ikagenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Sena ifite inshingano y’umwihariko yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo, kumenya imikorere y’imitwe ya politiki, kwemeza abayobozi no gutanga ibitekerezo ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta.

-Manda ya mbere ya Sena yatangiye 2003 irangira muri 2011;

-Manda ya kabiri ya Sena yatangiye 2011 irangira 2019;

-Manda ya 3 ya Sena yatangiye 2019, ikazarangira 2024.

Hashingiwe ku Itegeko Nshinga ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo yaryo ya 81, Abasenateri batowe n’abashyirwaho bakora manda y’imyaka 5, yongerwa rimwe gusa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version