Urubyiruko Rwa Diaspora Y’u Rwanda Rwishimiye Imikorere Ya Polisi

Abagize itsinda ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba hanze yarwo baraye bakiriwe n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda baruganiriza ku mikorere yayo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police(ACP) Boniface Rutikanga niwe wabakiriye abasobanurira uko Polisi ikorana n’abaturage kugira ngo bagere ku mutekano usesuye.

Mu kubasobanurira uko Polisi ikora, Rutikanga yavuze ko Polisi ikora igamije no kubaka icyizere ifitanye n’abo ishinzwe guha serivisi aribo abaturage.

Ati: “Inshingano za Polisi y’u Rwanda zibanda cyane mu kubaka ubushobozi, kubaka icyizere mu baturage no kugirana umubano ukomeye n’Abanyarwanda, kurwanya ruswa n’akarengane, guharanira gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa by’ubufatanye n’abaturage, ubutwererane mpuzamahanga no kwifatanya n’ibindi bihugu binyuze mu masezerano yagiye ashyirwaho umukono na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano mu bihugu bitandukanye”.

Boniface Rutikanga avuga ko mu mikoranire hagati ya Polisi n’abaturage harimo no gukumira no kurwanya ibyaha nk’uburyo bw’ingenzi bugezweho bwifashishwa mu guhana amakuru no gukemura ibibazo.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko muri iyo mikoranire hajyamo no gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga, amahugurwa no guha urubyiruko uburyo bwo gukorana nayo hagamijwe gukumira ibyaha no kubumbatira umutekano n’umudendezo rusange mu baturage.

Bamwe mu bagize itsinda ry’uru rubyiruko rw’abantu 43 bavuze ko bishimiye ibyo babonye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda bavuga ko ari bwo bwa mbere basuye u Rwanda.

Kuri bo niyo ‘ Visit Rwanda’ bakoreye mu gihugu cyabo kuko ari bwo bwa mbere bahageze.

Umwe muri bo ni Lena Rutagira usanzwe uba mu Bubiligi.

Rutagira ati: “Ni ubwa mbere nitabira uru ruzinduko na bagenzi banjye b’urubyiruko mu Rwanda kandi narabikunze … byatumye mbasha guhura n’abantu benshi. Najyaga mbona abantu mu Bubiligi bambaye imipira yanditseho ‘Visit Rwanda’ none  binteye ishema ryo kurushaho kumva nateza imbere igihugu cyanjye cyiza”.

Urubyiruko rwa diaspora nyarwanda rwashimiye imikorere ya Polisi y’u Rwanda

Avuga ko ari kwiga uko u Rwanda rukora, amateka yarwo ndetse n’imikorere ya Polisi y’u Rwanda by’umwihariko.

Mugenzi we witwa Sandra Kabandana nawe uba mu Bubiligi yavuze ko ari ubwa kabiri asuye Polisi y’u Rwanda akemeza ko uko ayisuye yibonera uruhare igira mu gutekanisha abaturage ishinzwe.

Yakomeje agira ati: “Imikorere ya Polisi y’u Rwanda irashimishije nk’urwego ruteye ishema kandi rufitiwe icyizere n’abaturage.”

Sandrine Muziyateke ushinzwe diaspora muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yabwiye Polisi ko abo bana bishimiye gusura uru rwego rw’umutekano.

Sandrine Maziyateke niwe wari uherekeje uru rubyiruko

Mbere yo kurangiza uruzinduko rwabo, abagize iri tsinda ry’urubyiruko batemberejwe barekwa ibikorwaremezo bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version