Mu Rwanda
Umuvugizi Wa RDF Yahawe Ipeti Rya Brigadier General

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare. Umwe muri bo ni Col Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda wahawe ipeti rya Brigadier General.
Niwe muvugizi w’ingabo z’u Rwanda wa mbere uhawe ipeti ryo ku rwego rwa Jenerali.

Col Rwivanga yahawe ipeti rya Brigadier General
Perezida Kagame kandi yazamuye mu ntera abasirikare batatu bari basanganywe ipeti ya Brigadier General abaha irya Major General.
Abo ni Brig Gen Vincent Nyakarundi usanzwe uyobora ubutasi bwa Gisirikare, Brig Gen Ruki Karusisi usanzwe uyobora umutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda na Brig Gen Willy Rwagasana usanzwe uyobora ingabo zirinda Umukuru w’igihugu.

Abandi basirikare batatu bahawe ipeti rya Major General