Abasore n’inkumi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo baraye bandikiye ibaruwa ifunguye Perezida Felix Tshisekedi imusaba gukora uko ashoboye akarangiza intambara imaze imyaka ica ibintu mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu.
Iriya baruwa yandikiwe Umukuru wa DRC mu gihe yatangiye kuyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, asimbuye Cyril Ramaphosa usanzwe ayobora Afurika y’Epfo.
Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rwa DRC Bwana Néhémie Lumbuku yagize ati: “ Turashaka ko muri Manda ya Tshisekedi agiye kumara ayobora Union Africaine agomba kuzarangiza ikibazo cy’abarwanyi bamaze imyaka myinshi babuza amahwemo abatuye Uburasirazuba bw’igihugu cyacu.”
Radio Okapi ivuga ko Lumbuku yasabye urubyiruko ruri muri iriya mitwe kuyivamo rukagana ishuri kandi rukiyubakira igihugu.
Nta gihe kinini gishize Perezida Tshisekedi ahawe inshingano zo kuyobora Umuryango w’Afurika yunze ubumwe. Ategerejwe n’akazi kenshi kandi gakomeye haba mu gihugu cye ndetse no muri Afurika muri rusange.
Muri DRC agomba gusubiza ibintu mu buryo nyuma yo gutandukana na Kabila, akubaka urugomero rwa Inga, agahangana n’abitwaje intwaro.
Guhangana n’abarwanyi bakorera mu Burasirazuiba bwa DRC biri mu bintu bizamugora cyane kuko hari imitwe irenga 120 yabo ikorera muri kariya gace.
Umwe muri yo ni FDLR iherutse kwica Ambasaderi w’u Butaliyani muri kiriya gihugu bwana Luca Attanasio.