Biruta Yayoboye Inama Y’Abashinzwe Ububanyi N’Amahanga Muri EAC

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yaraye ayoboye Inama y’Abaminisitiri y’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba bagira ibyo banoza mu gutegura Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’’uyu Muryango izaba tariki 27, Gashyantare, 2021.

Inama Biruta yaraye ayoboye ni iya Inama ya 40 Isanzwe ihuza Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize EAC.

Yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Imwe mu ngingo zikomeye zizaganirwaho n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC ni ugutora Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango kuko Umurundi wawuyoboraga[Liberat Mfumukeko] arangije manda ye.

- Advertisement -

Kenya niyo igezweho mu gusimbura u Burundi ku mwanya wo kuyobora EAC.

Minisitiri Biruta ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ayoboye witwa Prof Manasseh Nshuti
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version