Urubyiruko Rw’Abanyarwanda Rw’Imahanga Rwabwiwe Aho Rwashora Rukunguka

Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB , mu ishami ryarwo rishinzwe kubaka ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo rwaganiriye n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu bihugu by’u Burayi uko bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Abo basore n’inkumi baturutse mu bihugu nk’u Bubiligi, Suwede, Norvège, Canada, Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza.

Bari mu Rwanda mu ruzinduko rwo kureba aho rugeze mu iterambere, bakamenya amwe mu mateka yarwo n’ibindi byaranze abakurambere b’Abanyarwanda.

Uruzinduko rwabo mu Rwanda barwise Rwanda Youth Tour Event.

Akanyange Divine wavugiye ishami rya RDB rishinzwe kwamamaza ibyo ikora, yavuze ko mu myaka icumi ishize u Rwanda rwateye imbere ku kigero kitari mu nsi ya 7% kandi ngo rukomeje gutera imbere.

Yababwiye ko muri iryo terambere, rwakoze uko rushoboye rugira uruhare mu iterambere ry’Afurika muri rusange.

Ngo kuba ruri muri Commonwealth no muri Francophonie ubwabyo byerekana ko ruhagaze neza mu bubanyi n’amahanga.

Akanyange ati: “ Ndababwiza ukuri ko iyo ushoye mu Rwanda uhabwa uburyo bwo gukurikirana umushinga wawe kugira ngo uzagere kubyo ushaka. Hari umuntu ushingwa kukuba hafi agakurikirana uko uwo mushinga uwushyira mu bikorwa akakwereka aho wakomanga.”

Yababwiye ko kuba u Rwanda ruri muri EAC nabyo bitanga amahirwe yo kwaguka kw’isoko aho umuntu asobora gushora kandi akaba yizeye ko azunguka.

Umwe mu basore bagize ririya tsinda yabajije niba byoroshye ko umuntu yashora imari mu Rwanda kandi atavuga Ikinyarwanda bamusubiza ko n’ubwo Abanyarwanda benshi bavuga Ikinyarwanda ariko ngo bazi n’indimi z’amahanga.

Urubyiruko rwitabiriye biriya biganiro rwashimye ibisobanuro rwahawe, ruvuga gushora imari mu Rwanda ari byiza kandi nibasubira iwabo bazabyigaho.

Iki kiganiro bagiranye n’abandi bantu bazi uko gushora imari mu Rwanda bigenda bakise Mini Career Fair.

Umuvuno w’u Rwanda mu ishoramari

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, giherutse gusohora raporo y’ibyo cyagezeho mu mwaka wa 2021 n’ingamba zo gukomeza guteza imbere u Rwanda binyuze mu ngamba zitandukanye.

Iyi raporo ya paji 32 ivuga ko mu mwaka wa 2021, ishoramari u Rwanda rwakoze ringana na Miliyari $ 3.7 ugereranyije na Miliyari $ 1.5 yari yarateganyijwe.

Ni amafaranga yatumye habaho uburyo bwo gufasha mu guhanga imirimo kuko hahanzwe imirimo 48,669.

Ubukerarugendo bwinjije  miliyari $ 164 mu mwaka ushize(2021) ugereranyije na miliyari $ 121 yari yaragizwe intego.

Ni intego yazamutseho 25% ugereranyije n’umwaka wa 2020.

Ubukerarugendo bwatanze akazi kangana na 45,000.

Ibyacurujwe hanze  byazamutse ho  9.4% biva kuri Miliyari $1.9 mu mwaka wa 2020 bigera kuri Miliyari $2.1 mu mwaka wa 2021.

Ibyinshi byoherejwe muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, ibindi bijya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo no muri Pakistan.

Muri iyo raporo Umuyobozi Mukuru wa RDB Madamu Clare Akamanzi yavuze ko kuba umusaruro w’u Rwanda mu bikorwa byarwo by’ishoramari warazamutse, ari ikimenyetso cy’uko rufite ubukungu bwihagazeho, bushobora guhangana n’ibibazo nk’ibyo rwaciyemo.

Kuri Akamanzi, icy’ingenzi ni uko uriya musaruro wahaye abashoramari icyizere cy’uko gushora mu Rwanda bishoboka ndetse no mu bihe by’ubukungu bigoye.

Mu ijambo ry’ibanze yanditse muri iriya Raporo. Clare Akamanzi yagize ati: “ Biteye inkunga kubona uko u Rwanda rwashoboye kwikura mu bibazo by’ubukungu bwatewe na COVID-19. Kuba ubukerarugendo bwarazamutse ku kigero cya 25% mu mwaka wa 2021 ni ibyo kwishimira. Ubukerarugendo bwinjije Miliyoni $ 164 mu gihe zari miliyoni $131 mu mwaka wa 2020. Abadusuye biyongereyeho 2.8% bava ku bantu 498,000 mu mwaka wa 2020 ugera ku bantu 512,000 mu mwaka wa 2021.”

Clare Akamanzi

Umuyobozi wa RDB avuga ko iri zamuka rizakomeza kubaho bishingiye ku ishoramari u Rwanda rukora kandi mu nzego zitandukanye harimo no guhanga imirimo.

Zimwe mu ngamba zafashije ubukungu bw’u Rwanda kuzamuka harimo n’ubukerarugendo.

Hari kandi  ni inkunga Leta yashyize mu Kigega nzahura bukungu kiswe Economic Recovery Fund.

Hamwe n’izindi ngamba zo muri uru rwego, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wavuye hagati ya -3.4% mu mwaka wa 2020 ugera ku 10.9% mu mwaka wa 2021.

Amayeri RDB ishaka kuzakoresha ngo ikomeze iterambere ry’u Rwanda…

Nk’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, inshingano abakozi bacyo bafite ni ugutekereza amayeri yavamo imishinga ya rutura ituma u Rwanda rukomeza kwinjiza amafaranga yandi atavuye mu misoro.

Imishinga nk’iyi rero ntipfa kuvuka ahubwo ituruka ku bitekerezo byihariye bituma abashoramari babona ahandi hantu hashya kandi hihariye hazabyara amafaranga.

Intego iba ari ukwanga ko ahantu hamwe hahoraho, hamenyerewe na benshi hakomeza kuba isoko y’imari gusa.

Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB, ruvuga ko mu myaka iri imbere hazarebwa niba nta bice byihariye by’ubukungu bw’u Rwanda byabyazwa umusaruro mu ishoramari.

Abashoramari bazafashwa kureba ibice bitandukanye bitanga amahirwe mu gutuma imari iboneka.

Urwego rw’iterambere kandi rurateganya kuzakorana n’izindi nzego za Leta kugira ngo Abanyarwanda bigishwe kandi bagire umuco wo gukora igihe kirekire, abakozi bagashyirirwaho agahimbazamusyi kandi buri wese ufite inshingano akamenya ko agomba kugira raporo ihamye azitangaho.

Ikindi ni ugukora k’uburyo imishinga igihugu cyatangije cyangwa iyatangijwe n’abantu ku giti cyabo yajya icungwa neza, hakirindwa ko imera nka wa mwana upfa mu iterura.

Ku byerekeye ibihugu byashoye amafaranga menshi mu Rwanda mu mwaka wa 2021, u Bushinwa buza ku mwanya wa mbere, hagakurikiraho  Kenya, Canada, u Buhinde na Singapore.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zaje ku mwanya wa munani zikurikirwa na Cameroun na Nigeria iza ku mwanya wa cumi(10).

Nyuma y’Umujyi wa Kigali, imishinga myinshi ishorwa mu Ntara y’i Burasirazuba.

Birashoboka ko ibi biterwa n’imiterere y’iriya Ntara kuko ifite imirambi myinshi kandi imyinshi mu mishinga yashowemo amafaranga mu mwaka ushize ikaba iri mu Bugesera, Kirehe, Nyagatare n’ahandi.

Umujyi wa Kigali ufite 59.9% mu gihe Intara y’i Burasirazuba ifite 33.9%.

Intara y’Amajyaruguru niyo yashowemo macye kuko ari 0.1%.

Akarere ka Bugesera kubera ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Murenge wa Rilima niko kashowemo amafaranga menshi.

Hari undi mushinga mugari ufitanye isano n’ikoranabuhanga Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri RDB yatangiye wiswe Tek Experts Project.

Uzakoresha abakozi 1000 ukaba ari umushinga u Rwanda ruzafashwamo n’ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye nka Microsoft na Oracle.

Tek Expert Project ni ikigo cya kabiri muri Afurika kizaba gitanga ziriya serivisi nyuma y’ikindi nk’iki kiba muri Nigeria.

Abakora muri ibi bigo( ku isi baba ahantu hatandatu bikoresha abakozi 5,500) bakora amasaha 24, ku minsi irindwi ni ukuvuga iminsi 365 ku mwaka.

Hari umushinga wa gatatu rero u Rwanda n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Amerika yitwa NBA, ishami ry’Afurika.

Ni umushinga w’imyaka itatu  ugamije kumenyekanisha u Rwanda imahanga, abantu bakarusura.

Hari n’indi mishinga minini u Rwanda ruzashoramo amafaranga menshi irimo uruganda rukora amata y’ifu, uyu ukaba ari umushinga wa Crystal Ventures Ltd.

Uru ruganda ruzafasha mu gutunganya litiro 500,000 z’amata ku munsi.

Amasezerano y’uburyo ruzakora yashyizweho umukono taliki 08, Mata, 2021.

Ikindi kigo RDB ivuga ko kizafasha cyane cyane mu iterambere ry’urwego rw’imari ni ikitwa Equity Holdings Venture Capital Rwanda.

Ni ishami ry’ikigo cyo muri Kenya kitwa Equity  Holding Venture Capital Kenya kizaba gikorera mu nyubako Ikigo nyarwanda cy’imari n’imigabane kizakorera mo kitwa  Kigali International Finance and Business Centre.

Imari ijyanye n’uyu mushinga kandi izakurwamo amafaranga yo kubaka umuturirwa ugeretse inzu 24 uzakorerwamo akazi ko gucunga imari y’u Rwanda n’iy’ibindi bihugu bizarubitsa iyabyo.

Mu magambo avunaguye uko niko u Rwanda rwiteje imbere mu mwaka wa 2021 binyuze mu ishoramari, ryaba iryakorewe imbere mu gihugu cyangwa iryo u Rwanda rwakoreye mu mahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version