Yanze Kwishyura Fagitire Y’Umukunzi We Wari Wahuruje Bagenzi Be

Umusore yakuriye umukunzi we inzira ku murima ubwo yamusabaga kwishyura ibyo we n’inshuti ze 18 bari bakoresheje ku munsi ww w’amavuko kandi batabivuganye. Uyu musore wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yanze kwemera ko umukunzi we ‘amukura ibyinyo’ nk’uko hari abakobwa bajya babikora!

Abakoresha Twitter batangajwe n’imyitwarire y’uriya musore bamwe bakavuga ko ari intwari abandi bakamunenga ko yatabye umukunzi we mu nama.

Iby’aka gashya byagaragaye muri video yatambutse kuri Twitter, aho uriya musore yumvikanaga ashwishuriza uriya mukobwa wari wamurembeje amusaba kwishyura fagitire ngo kuko amukunda bityo ko ku munsi we [w’umukobwa] w’amavuko atakwiyishyurira kandi umukunzi we ahari.

Icyongereza bavugaga gihita cyumvikanisha ko uriya musore ndetse na bandi bayigaragaramo ari Abanyamerika.

- Kwmamaza -

Umukobwa yikoze afata inshuti ze 18 azizana mu muhango wo kwishimira isabukuru ye y’amavuko.

Mu kwishimira uwo munsi, inshuti ze zanyoye, zirarya biratinda!

Nyamukobwa yumvaga ko umukunzi we atari bubure kumwishyurira kuko nawe yari ahari kandi asa n’ugaragaza akanyamuneza ku maso.

Icyakora ibintu byaje guhinduka ubwo umuhungu yangaga kwishyura.

Umukobwa yabwiye umuhungu ati: “ Ni wowe ugomba kwishyura ibyo twakoresheje kuko nawe urabizi neza ko uyu ari umunsi wanjye w’amavuko. Sinumva ukuntu wakwanga kwishyura ibyo twakoresheje kandi uzi neza ko ari isabukuru yanjye y’amavuko. Ni gute wankorera ibintu nk’ibi?!”

Gutakamba kwe ntacyo kwagezeho kuko umusore yamuhakaniye mu buryo budaciye ku ruhande.

Yamubwiye ati: “ Sinakwishyurira aba bantu bose. Kuba ari umunsi wawe w’amavuko byo simbishidikanyaho ariko sinumva impamvu uvuga ngo ndishyurira buri wese wawujemo.”

Izi mpaka nizo zatumye abakoresha Twitter bacikamo ibice bibiri.

Bamwe bavuga ko uriya musore yagombye kwirinda kubabaza umukunzi we ku munsi we w’amavuko ariko abandi bakavuga ko uriya mukobwa nawe ‘aruhanya nk’ahazamuka.’

Ntibumva ukuntu yazanye abantu bangana kuriya kandi atabanje kubivuganaho n’uwo yibwiraga ko ari bumwishyurire fagitire.

Hari umwe mu basomyi ba Taarifa waganiriye n’umunyamakuru wayo avuga ko bamwe mu bakobwa bagombye kwirinda kubera umutwaro abasore bakundana kuko ngo niyo umusore yakwishyura ariko aba abonye ko uwo mukobwa ari ‘isiha rusahuzi.’

Kwiyishyurira nabyo ni ukwihesha agaciro imbere y’umukunzi n’imbere y’abandi batumiwe mu birori runaka.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version