Umushinga wo kubaka iyo nyubako watangiye muri Mutarama 2022 ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi bubinyugije mu masezerano hagati y’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Akarere ka Musanze n’Umushinga Enabel.
Ni inzu urubyiruko ruzajya rwihuguriramo, rukarwanya ubujiji.
Inyubako yaraye itashywe mu by’ukuri yuzuye mu mwaka wa 2011 ariko iza gusaza.
Nyuma yo kuvugururwa, yaraye itashywe ikazatangirwamo serivisi zifasha urubyiruko kubona amakuru y’amasoko, kuruhuza n’abatanga akazi, gutanga amahugurwa yo kwihangira imirimo hakoreshejwe ikoranabuhanga, serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko… ibyo byose bigatangirwa ubuntu.
Kugira ngo izo serivisi zose zibone aho zizatangirwa, byabaye ngombwa ko kiriya kigo cyagurwa, cyongerwamo ibikoresho n’imfashanyigisho bihagije.
Mu mbuga z’iyo nyubako, hubatswe ibibuga byo gukiniraho imikino nka Basketball, Volleyball na Handball ndetse n’isomero, icyumba cy’amahugurwa n’ibindi.
Urubyiruko rwitabiriye igikorwa cyo kubitaha rwashimiye ko rwahawe ahantu ho kurwanyiriza ubujiji no kugororera ingingo.
Niyomwungeri Augustin ati “Iki kigo cya Musanze (Innovation Hub), cyamfashije kumva ko ibitekerezo mfite nshobora kubibyaza umusaruro w’amafaranga azantunga mu buzima bw’ejo hazaza, harimo ibikoresho bitandukanye bikazamfasha kunoza umwuga wanjye.”
Avuga ko gukoresha neza ibikoresho bahawe, biri mu bizatuma bagira ubumenyi kandi bikazagirira akamaro bagenzi babo bazabikenera mu gihe kiri imbere.
Bert Versmessen, Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda witabiriye uwo muhango, yashimiye abafatanyabikorwa bafatanyije mu mushinga wo kuvugurura icyo kigo.
Avuga ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rufite ubushake bwo guhanga udushya no guhanga imirimo, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro ayo mahirwe rwahawe azarufasha gutera imbere.
Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah yasabye urubyiruko kuzakoresha neza ubumenyi bazakura muri kiriya kigo mu kurwanya ingeso mbi zimaze kokama bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda.
Ati “Rubyiruko rwacu, iki kigo cyasanwe ni icyanyu, ni mwe cyagenewe kandi ni mwe mugomba kukibyaza umusaruro, muhange ibishya bikemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda, by’umwihariko mwebwe urubyiruko.”
Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kugendera kure ingeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge, kunywa inzoga nyinshi, inda ziterwa abangavu, ubuzererezi n’indi myitwarire idakwiye kuranga urubyiruko rw’u Rwanda.