Urubyiruko Rw’u Rwanda Ruracyabangamiwe Na Byinshi Mu Kubona Akazi

Ubushomeri ni kimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’urubyiruko rw’u Rwanda. Umuhati wa Guverinoma wo kurufasha kwihangira imirimo no kubona akazi watanze umusaruro ariko haracyari byinshi bitaranoga.

Umuhati wa Leta y’u Rwanda ugaragararira mu gufasha urubyiruko kwimenyerereza akazi mu bigo bigatanga no mu gihe runaka, hanyuma byazashima umusaruro warwo, bikaruha akazi.

Ni bumwe mu buryo bwo kurufasha kubona cyangwa kwihangira imirimo binyuze muri politiki yashyizweho na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo muri Kanama, 2015 yiswe Workplace Learning Policy (WPL) yakorewe amavugurura agize ikitwa Industrial Attachments, Internships, and Dual Apprenticeships, cyatangajwe mu mwaka wa 2021.

Intego y’iyi gahunda ni ugufasha urubyiruko kwiga amasomo rwizeye neza ko azatuma rubona cyangwa rwihangira imirimo hashingiwe ku bikenewe ku isoko ry’umurimo, bikajyanirana no kwimenyerereza akazi ahantu hizewe.

- Kwmamaza -

Igendanye no gutegura u Rwanda rufite ubukungu bufatika mu gihe kiterenze umwaka wa 2035 no kuba igihugu gikize bitarenze umwaka wa 2050.

Intego ngari gutyo ntiyabura guhura n’imbogamizi nk’uko Umuryango wa Sosiyete sivile y’u Rwanda  ugizwe n’urubyiruko witwa AJPRODHO–JIJUKIRWA ufatanyije na Never Again Rwanda baherutse kubibona.

Izo mbogamizi zirimo ko abakoresha bamwe bataramenya cyangwa se birengagiza nkana iby’iyo politiki.

Abashakashatsi b’iyi miryango bakoreye ubushakashatsi bwabo mu bigo 446 bikora iby’ubwubatsi, inganda nto n’iziciriritse no mu bigo by’abakora ubukerarugendo n’amahoteli.

Bari bagamije kureba uko umushinga mu Cyongereza bise “Fit4Work”  ushyirwa mu bikorwa, ariko baza gusanga hari ibitaranoga.

Abakozi b’ibigo 42 bya Leta n’iby’abigenga babajijwwe uko iby’iyo politki bishyirwa mu bikorwa hagamijwe ko imbogamizi bahura nazo zimenyekana.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byerekanye ko ubukangurambaga buke buri mu bituma iriya politiki idindira.

Basanze 16% by’ibigo bakoreyemo ubwo bushakashatsi ari byo bifite gahunda zihoraho zo guhugura abimenyereza umurimo, naho abakozi bangana na 91% batanze amakuru y’uko batajya bahugurirwa imirimo bakora kandi iki kiri mu biteganyijwe muri iriya politiki.

Ibigo bito n’ibiciriritse biri mu bihura n’imbogamizi kurusha ibindi ahanini bitewe n’uko nta mikoro manini bigira yo guhugura ababikorera mu buryo buhoraho kandi bufatika.

Hari n’ibisaba ko abifuza guhugurwa babanza kubyishyurira, ikintu gica intege benshi mu rubyiruko.

Ingaruka ni uko nta kwimenyereza umurimo bikorwa, byaramuka binakozwe bikaba iby’igihe gito.

Ababangamirwa n’iyi mikorere kurusha abandi ni urubyiruko rwo mu cyaro n’urwiga cyangwa urwize amasomo yihariye adafite benshi bayafitemo ubumenyi.

Raporo y’imiryango yavuzwe haruguru yerekana ko imikoranire mike hagati y’ibigo bifite aho bihuriye no kubakira ubushobozi urubyiruko nayo ibigiramo uruhare.

Ibyo bigo ni Rwanda TVET Board, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB.

Basanze kandi abakoresha benshi bahitamo guha akazi abanyeshuri barangije amasomo y’ubumenyi ngiro muri za TVET kuko ari bo baba bashoboye kurusha bagenzi babo bize amasomo asanzwe.

Uko bimeze kose, abo bose baba bakeneye guhugurwa kugira ngo ubumenyi bwabo butadindira kandi bashobore gukomeza kububyaza umusaruro aho bakorera.

Muri byo kandi ikoranabuhanga ntirigomba gusigara inyuma.

Sosiyete sivile ibinyujije muri Never Again na AJPRODHO–JIJUKIRWA, yemeza ko kugira ngo ibyo bibazo bizakemuke ari ngombwa ko ubumenyi butangirwa mu mashuri bugendana bya hafi no gushyira mu bikorwa ibyigwa.

Bemeza ko igihe cyo kwimenyereza akazi kizamuwe kikagera ku mezi 12, ni ukuvuga umwaka, byarushaho kubaka umukozi w’ejo hazaza u Rwanda rukeneye.

Ikindi basanga cyagirira akamaro abimenyereza umurimo ni uko abakoresha babaye indashyikirwa mu gutanga imirimo ku rubyiruko no kuruhugura bajya bahabwa agahimbazamusyi, bikabera bagenzi babo impamvu yo kubigana.

Hakwiriye kandi gushyirwaho ahantu ho kwimenyereza imirimo hafite ibyangombwa byose bigendanye n’igihe.

Ibigo bifite aho bihuriye no kubakira urubyiruko ubushobozi nabyo bikwiye kubaka imikoranire ihamye kandi ihoraho kugira ngo ibiva mu ngamba bifata bibe biboneje umujyo umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto