Ubuhinde: Indege Yari Irimo Abantu 242 Yahiye

Indege yitwa Flight AI171 yari ihagarutse mu Buhinde yerekeje mu Bwongereza yahiye igihaguruka. Yari irimo abantu 242.

Muri bo 169 bari Abahinde, abandi 53 ari Abongereza nk’uko BBC ibyemeza.

Harimo kandi Umunya Canada, n’abanya Portugal barindwi.

Ikigo kivuga ibyerekeye gutwara indege bishingiye ku makuru atangwa n’iminara kitwa Flightradar24 kivuga ko amakuru ya nyuma y’iriya ndege yakigezeho muri metero 190, ni ukuvuga mu masogonda make ikiva ku butaka.

- Kwmamaza -

Ikindi kibi cyabaye ni uko mu gukora impanuka kwayo yagonze inzu ikorerwamo n’abaganga hafi aho.

Yari irimo abantu barenga 200.

Ikirangiza kugwa, hazamutse imyotsi myinshi, ikirere gihinduka umukara.

Abatabazi baracyakusanya imibare y’abo yahitanye no kureba niba ntabagihumeka ngo batabarwe.

Umwami w’Ubwongereza Charles II ari guhabwa amakuru mashya uko abonetse kuri iyi mpanuka n’ubuzima bw’Abongereza bari bayirimo.

Ni ko biri kugenda mo kuri Minisitiri w’Intebe mu Buhinde Narendra Modi.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza biremeza ko imirambo y’abantu 30 ari yo imaze kuboneka, hakaba hagishakishwa abandi bantu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto