Urugendo Ambasaderi W’u Butaliyani Yaguyemo Muri DRC Yari Yatangaje Ko Rwasubitswe

Ubuyobozi bukuru bushinzwe ‘Protocole ya Leta’ muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwaciye amarenga ko hari ubwiru mu rugendo rwari rugiye gukorwa na Luca Attanasio wari Ambasaderi w’u Butaliyani muri icyo gihugu, bikarangira yishwe n’umutwe witwaje intwaro byatangajwe ko ari FDLR.

Yishwe ku wa 22, Gashyantare, 2021 hamwe n’umurinzi we n’umushoferi, ubwo bari kumwe n’abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, PAM, hafi y’umujyi wa Goma. Ni mu gice kirangwamo umutekano muke cyane.

Mbere yo kuva i Kinshasa, Ibiro bishinzwe Protocole ya Leta byatangaje ko ku wa 15 Gashyantare 2021 byakiriye ubutumwa bwa Ambasade y’u Butaliyani i Kinshasa, busaba ko Ambasaderi Attanasio yakwemererwa gukoresha igice cyagenewe abanyacyubahiro ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili. Yagombaga kuba ari kumwe n’umukozi wa Ambasade, ushinzwe umutekano we n’umushoferi.

- Advertisement -

Muri ubwo butumwa, Ambasade yatangaje ko bashakaga kujya i Goma n’i Bukavu kuva tariki ya 19-24 Gashyantare 2021, “gusura umuryango w’Abataliyani muri iyi mijyi ibiri.”

Nta na hamwe havugwamo ubutumwa bari kujyanamo na PAM.

Itangazo ibyo Biro byashyize ahabona ku wa 27 Gashyantare, rivuga ko ku munsi bamenyesherejweho urugendo, Ambasaderi w’u Butaliyani yasuye umuyobozi wa Protocole ya Leta amumenyesha ko rutakibaye, ko ubutumwa bubivuga neza buza koherezwa.

Rikomeza riti “Ubuyobozi bwatunguwe no kubona ku mbuga nkoranyambaga mu masaha ya mu gitondo ku wa 22 Gashyantare 2021 ko Ambasaderi yishwe, mu gihe bwari bugitegereje ubutumwa bwemeza isubikwa ry’urugendo rwa mbere. Nyuma yo kubigenzura neza, bwamenye ko byabereye mu muhanda Goma-Rutshuru, ari mu modoka za PAM kandi bitarigeze bivugwa mu butumwa bwoherejwe mbere.”

Icyo gihe ngo hahise hahamagarwa ubuyobozi bushinzwe Protocole ya Leta ku kibuga cy’indege cya N’djili ngo hamenyekane niba Ambasaderi yarahanyuze nk’uko yari yabanje kubisaba, ariko abayobozi baho bavuga ko batigeze bamubona ajya kurira indege.

Kugeza ubu hakomeje kwibazwa niba koko Ambasaderi Attanasio yari mu butumwa bwemewe na Leta, bigahuzwa n’uko butigeze bumenyeshwa inzego z’umutekano ku rwego rw’Igihugu cyangwa rw’Intara, ngo bamuhe umutekano ujyanye n’ibibazo byari mu nzira Goma-Rutshuru.  

PAM yo ivuga ko yari yamenyeshejwe ko ishobora gukora urugendo idakeneye umutekano uhambaye.

Perezida Felix Tshisekedi aheruka gutegeka ko nta mudiplomate uzongera kurenga Umurwa mukuru Kinshasa atabisabIYe uburenganzira, ngo harebwe niba nta kibazo kiri mu nzira yerekejemo.

U Butaliyani buheruka gutangiza iperereza kuri ubwo bwicanyi bwafashwe nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version