Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urugo Rw’Uwahoze Ayobora Nakumatt Rwatejwe Cyamunara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Urugo Rw’Uwahoze Ayobora Nakumatt Rwatejwe Cyamunara

admin
Last updated: 09 April 2021 10:11 am
admin
Share
SHARE

Abahesha b’inkiko muri Kenya bateje cyamunara urugo rw’uwahoze ari umuyobozi wa Nakumatt, Atul Shah, kugira ngo hishyurwe umwenda ungana na miliyari 2 Ksh afitiye banki imwe yo muri Kenya, ni ukuvuga asaga miliyari 18 Frw.

Uyu mugabo amaze igihe mu nkiko nyuma y’uko iguriro rye rya Nakumatt ryari rikomeye muri aka karere ryanakoreraga mu Rwanda, rihombye, kugeza ubwo ryafunze imiryango ritabashije kwishyura abantu bose ryari ribereyemo amadeni.

Cyamunara y’urugo rwe ruherereye ahitwa Lavington yabaye nyuma y’uko Urukiko Rukuru rutesheje agaciro ubusabe bwa Shah, wasabaga kuba baretse kumutereza cyamunara imitungo mu gihe agishaka ubwishyu. Gusa umucamanza Francis Tuiyott yabiteye utwatsi.

Ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko uyu ari umutungo we wa kabiri ugurishijwe, nyuma y’uko muri uyu mwaka hagurishijwe ibikorwa yari afite mu cyanya cyahariwe inganda cya Nairobi, byagurishijwe miliyari Ksh 1.04.

Hari amakuru ko Shah yaba yarafashe inguzanyo nyinshi binyuze mu kigo cye cyitwa Collogne Investments, agerageza kuzahura Nakumatt yari yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu.

Izo nguzanyo ntabwo zabashije kwishyurwa kuko Nakumatt yanze igahirima muri Mutarama 2020, igifite imyenda ya miliyari Ksh30 (asaga miliyari 270 Frw). Harimo miliyari Ksh18 (miliyari 160 Frw) zifitiwe abayigemuriye ibyo yacuruzaga na banki zitandukanye.

Ni imyenda yabaye umurengera ubwo yazamukaga cyane guhera mu myaka ya 2013 na 2015, ivamo ikibazo cy’ubukungu cyayikuye ku isoko.

Mu Ukuboza 2015 ubwo Nakumatt yari igikora neza ryari rigeze ku maguriro 65 muri  Kenya, Uganda, u Rwanda na Tanzania.

Nakumatt yari iguriro rikomeye none yabaye amateka
TAGGED:featuredNakumatt
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Prof. Gambari Uheruka Gushimwa Na Perezida Kagame Ni Muntu Ki?
Next Article Umucamanza Wanze Ko Bagosora Arekurwa Afitiye Ubutumwa Abarokotse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?