Urugo Rw’Uwahoze Ayobora Nakumatt Rwatejwe Cyamunara

Abahesha b’inkiko muri Kenya bateje cyamunara urugo rw’uwahoze ari umuyobozi wa Nakumatt, Atul Shah, kugira ngo hishyurwe umwenda ungana na miliyari 2 Ksh afitiye banki imwe yo muri Kenya, ni ukuvuga asaga miliyari 18 Frw.

Uyu mugabo amaze igihe mu nkiko nyuma y’uko iguriro rye rya Nakumatt ryari rikomeye muri aka karere ryanakoreraga mu Rwanda, rihombye, kugeza ubwo ryafunze imiryango ritabashije kwishyura abantu bose ryari ribereyemo amadeni.

Cyamunara y’urugo rwe ruherereye ahitwa Lavington yabaye nyuma y’uko Urukiko Rukuru rutesheje agaciro ubusabe bwa Shah, wasabaga kuba baretse kumutereza cyamunara imitungo mu gihe agishaka ubwishyu. Gusa umucamanza Francis Tuiyott yabiteye utwatsi.

Ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko uyu ari umutungo we wa kabiri ugurishijwe, nyuma y’uko muri uyu mwaka hagurishijwe ibikorwa yari afite mu cyanya cyahariwe inganda cya Nairobi, byagurishijwe miliyari Ksh 1.04.

- Advertisement -

Hari amakuru ko Shah yaba yarafashe inguzanyo nyinshi binyuze mu kigo cye cyitwa Collogne Investments, agerageza kuzahura Nakumatt yari yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu.

Izo nguzanyo ntabwo zabashije kwishyurwa kuko Nakumatt yanze igahirima muri Mutarama 2020, igifite imyenda ya miliyari Ksh30 (asaga miliyari 270 Frw). Harimo miliyari Ksh18 (miliyari 160 Frw) zifitiwe abayigemuriye ibyo yacuruzaga na banki zitandukanye.

Ni imyenda yabaye umurengera ubwo yazamukaga cyane guhera mu myaka ya 2013 na 2015, ivamo ikibazo cy’ubukungu cyayikuye ku isoko.

Mu Ukuboza 2015 ubwo Nakumatt yari igikora neza ryari rigeze ku maguriro 65 muri  Kenya, Uganda, u Rwanda na Tanzania.

Nakumatt yari iguriro rikomeye none yabaye amateka
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version