Urugomero Rwa Rusumo Rugeze Aho Gutahwa N’Abakuru B’Ibihugu

Urugomero rwa Rusumo

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, urugomero rwa Rusumo ruzatahwa ku mugaragaro n’Abakuru b’u Rwanda, Uburundi na Tanzania kuko ruzaba rwaruzuye.

Kurwubaka kugeza rwuzuye byatwaye Miliyoni $ 468 ni ukuvuga arenga Miliyari $ 640.

Ba Minisitiri bashinzwe ibikorwaremezo n’ingufu mu bihugu byavuzwe haruguru baraye bahuriye mu Ntara ya Ngara muri Tanzania basanga imirimo yo kubaka ruriya rugomero igeze kuri 99,9%.

Baraye bahuriye mu Nama ya 16 yari igamije kurebera hamwe uko imirimo yo kurwubaka imeze no kureba niba igihe cyo kurutaha kigeze cyangwa hakiri ibindi byo gukorwa.

- Kwmamaza -

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo w’u Rwanda, Dr Jimy Gasore avuga ko we na bagenzi be basanze kurwubaka bigeze heza cyane ku buryo bagiye gusaba Abakuru b’ibihugu byabo bakazaza kurutaha.

Gasore ati: “Iyi Nteko y’Abaminisitiri yari yaje kugira ngo turebe aho uwo mushinga ugeze wuzura, kubera ko twahuye mu kwezi kwa cumi mu mwaka ushize, tubona ko hari byinshi byari bikenewe kugira ngo uru ruganda rutanga ingufu z’amashanyarazi rukore neza. Tugiye kubigeza ku bayobozi b’ibihugu ari bo bazarutaha”.

Kuri we, ruriya rugomero ruzafasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo kwihaza ku muriro kuko ruzaruha izindi megawatt 27.

Buri gihugu mu bihuriye kuri uru rugomero kizahabwa megawatt 27 kandi imashini zizitunganya zamaze gutangira gukora kandi zikora neza.

Urwo rugomero rwafashije no mu kubaka ibikorwa remezo birimo amashuri n’amavuriro muri buri gihugu kuko mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba hari kubakwa ikigo cy’urubyiruko kirushamikiyeho.

Minisitiri ushinzwe amazi, ingufu na mine mu Burundi, Uwizeye Ibrahim, yagaragaje ko aho urugomero rugeze hashimishije.

Avuga ko kuba ruhuriweho n’ibihugu bitatu ari indi ngingo yo gukomeza umubano bisangiye.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba anashinzwe ingufu muri Tanzania, Dr. Doto Biteko, yashimangiye ko uru rugomero ruzagirira inyungu abaturage b’ibihugu biruhuriyeho ndetse ko Abanya Tanzania bazabyungukiramo byinshi.

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzajya rutanga Megawatt 80, akazasaranganywa mu buryo bungana hagati y’u Rwanda, Uburundi na Tanzania.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version