Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urugomero Rwa Rusumo Rugeze Aho Gutahwa N’Abakuru B’Ibihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Urugomero Rwa Rusumo Rugeze Aho Gutahwa N’Abakuru B’Ibihugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 November 2024 10:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Urugomero rwa Rusumo
SHARE

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, urugomero rwa Rusumo ruzatahwa ku mugaragaro n’Abakuru b’u Rwanda, Uburundi na Tanzania kuko ruzaba rwaruzuye.

Kurwubaka kugeza rwuzuye byatwaye Miliyoni $ 468 ni ukuvuga arenga Miliyari $ 640.

Ba Minisitiri bashinzwe ibikorwaremezo n’ingufu mu bihugu byavuzwe haruguru baraye bahuriye mu Ntara ya Ngara muri Tanzania basanga imirimo yo kubaka ruriya rugomero igeze kuri 99,9%.

Baraye bahuriye mu Nama ya 16 yari igamije kurebera hamwe uko imirimo yo kurwubaka imeze no kureba niba igihe cyo kurutaha kigeze cyangwa hakiri ibindi byo gukorwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo w’u Rwanda, Dr Jimy Gasore avuga ko we na bagenzi be basanze kurwubaka bigeze heza cyane ku buryo bagiye gusaba Abakuru b’ibihugu byabo bakazaza kurutaha.

Gasore ati: “Iyi Nteko y’Abaminisitiri yari yaje kugira ngo turebe aho uwo mushinga ugeze wuzura, kubera ko twahuye mu kwezi kwa cumi mu mwaka ushize, tubona ko hari byinshi byari bikenewe kugira ngo uru ruganda rutanga ingufu z’amashanyarazi rukore neza. Tugiye kubigeza ku bayobozi b’ibihugu ari bo bazarutaha”.

Kuri we, ruriya rugomero ruzafasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo kwihaza ku muriro kuko ruzaruha izindi megawatt 27.

Buri gihugu mu bihuriye kuri uru rugomero kizahabwa megawatt 27 kandi imashini zizitunganya zamaze gutangira gukora kandi zikora neza.

Urwo rugomero rwafashije no mu kubaka ibikorwa remezo birimo amashuri n’amavuriro muri buri gihugu kuko mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba hari kubakwa ikigo cy’urubyiruko kirushamikiyeho.

- Advertisement -

Minisitiri ushinzwe amazi, ingufu na mine mu Burundi, Uwizeye Ibrahim, yagaragaje ko aho urugomero rugeze hashimishije.

Avuga ko kuba ruhuriweho n’ibihugu bitatu ari indi ngingo yo gukomeza umubano bisangiye.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba anashinzwe ingufu muri Tanzania, Dr. Doto Biteko, yashimangiye ko uru rugomero ruzagirira inyungu abaturage b’ibihugu biruhuriyeho ndetse ko Abanya Tanzania bazabyungukiramo byinshi.

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzajya rutanga Megawatt 80, akazasaranganywa mu buryo bungana hagati y’u Rwanda, Uburundi na Tanzania.

Highlights: Discover key moments from today's 16th Council of Ministers meeting, featuring energy leaders from Rwanda, Tanzania, & Burundi. The delegation reviewed progress on 80 MW Regional Rusumo Falls Hydroelectric Project & commended the continued efforts of member states. pic.twitter.com/6JkDIbtBSp

— Ministry of Infrastructure | Rwanda (@RwandaInfra) November 15, 2024

TAGGED:AmashanyarazifeaturedRusumoRwandaTanzaniaUrugomero
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Agira Uruhare Mu Bworozi Bw’Ingurube Mu Gihugu Binyuze Mu Guha Abandi Icyororo’
Next Article Mike Tyson Yaraye Akubitiwe Imbere Y’Imbaga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?