Nyuma y’uko umukino wahuje La Jeunesse na AS Muhanga urangiriye mu mvururu, Polisi yafunze abakinnyi babiri ba La Jeunesse kubera guhohotera uwasifuye uriya mukino witwa Toni Karemera.
La Jeunesse yatsinze AS Muhanga 1-0 hari mu mukino wahurije amakipe yombi kuri Stade ya Muhanga.
Bariya bakinnyi batawe muri yombi nyuma y’uko basagariye umusifuzi bamushinja kubima igitero bemezaga ko cyari cyinjiye mu izamu rya AS Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo witwa CIP Emmanuel Habiyaremye avuga ko nyuma yo gufata bariya bakinnyi, bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera ahitwa Nyamabuye.
Umuvugizi w’uru rwego Dr. Thierry B.Murangira yabwiye The New Times ko iperereza ryimbitse ryatangiye kugira ngo abakurikiranyweho kiriya gikorwa bakorerwe amadosiye bashyikirizwe ubushinjacyaha.
Bijya kuba, byatangiye ubwo Saidi Nshimiye yakekaga ko yatsindiye ikipe ye, La Jeunesse, igitego cya mbere ubwo igice cya kabiri cyari gitangiye.
Icyakora yatangajwe kandi arakazwa n’uko umusifuzi wungirije witwa Pacifique Ruhumuriza yanzuye ko yagitsindiye hanze y’ikibuga.
Byamurakaje ahita amusanga yiruka amutera umugeri.
Umusifuzi yahise amwereka ikarita itukura, ava mu kibuga.
Ntibyarangiriye aho kuko ubwo umukino warangiraga, abakinnyi ba La Jeunesse bahise basakiza umusifuzi.
Mugenzi we witwa Toni Karemera yahise ahurura ngo atabare mugenzi we, ariko nawe arahukubitirwa ndetse akomereka ku gahanga.
Abashinzwe ubutabazi bahise bamutabara bajya kumupfuka.
Icyakora yaje kuva kwa muganga, ubu ari kwivuza icyo gikomere kidakomeye.
Ntibumva umuburo wa Polisi…
Polisi iherutse gusaba abafana b’amakipe yo mu Rwanda kugarura umuco wo kwihanganirana, ntibarwane cyangwa ngo babwirane amagambo agize icyaha.
Yaboneyeho no kubaburira ko vuga ko abazabirengaho bagomba kwitega ko bazakurikiranwa mu mategeko.
Mu minsi mike ishize, zimwe mu nkuru zo mu mikino zavugaga abafana bamwe mu makipe akomeye mu Rwanda basagariye bagenzi babo n’abasifuzi.
Hari abateje umutekano muke bakomeretsa abandi
Taliki 22, Ukuboza, 2022, nyuma y’umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona wahuje APR FC na Etincelles kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, abafana bakubise bikomeye abo bari bahanganye nabo birangira bajyanywe mu bitaro.
Mbere y’aho gato ni ukuvuga taliki 11 Ukuboza, mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona Etincelles yari yakiriyemo Rayon Sports kuri stade Umuganda, umunyamakuru yahohotewe n’abafana asohoka umukino utarangiye.
Ntibyatinze mu mukino wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United taliki ya 20 Mutarama, 2022 kuri stade ya Bugesera abafana batishimiye imisifurire yaranze umukino basagariye umusifuzi baramutuka ‘bya gishumba.’
Hashize iminsi itanu nanone,( ni ukuvuga taliki 12, Gashyantare, 2023) nyuma y’umukino APR FC yakiriyemo Rayon Sports kuri stade mpuzamahanga ya Huye, ubwo abafana barimo bataha i Kigali bamwe muri bo bateye amabuye imodoka yari itwaye abafana b’ikipe bari bahuriye mu mukino bakomeretsa abagera kuri batandatu.
Batandatu muri abo bafana baje gutabwa muri yombi na Polisi ku wa Kabiri taliki ya 14 Gashyantare, 2023.
Polisi iti: ‘Mucike k’urugomo’
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aherutse kwibutsa abafana ko ubusanzwe imikino ari umwanya wo kwidagadura no gusabana.
Yababwiye ko imikono atari urubuga rw’amakimbirane n’imirwano .
CP Kabera ati: “Imikino by’umwihariko amarushanwa y’umupira w’amaguru ategurwa hagamijwe kwidagadura no gusabana ku mpande zombi zihuriye ku mukino. Ntabwo ari umwanya wo guteza urugomo no gusagarira abandi ubahungabanyiriza umudendezo bitewe n’uko utishimiye ibyavuye mu mukino.”
Avuga ko nta muntu n’umwe wemerewe kubuza abandi uburenganzira bwabo.
Aburira ababikora ko amategeko azabahana.
CP Kabera yasabye abafana kwihanganira ibivuye mu mikino ihuza amakipe bafana, byaba ari ugutsinda cyangwa gutsindwa.
Ingingo ya 121 yo m u itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).