Umuyobozi w’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda, Ambasaderi Robert Masozera avuga ko mbere y’uko icyorezo COVID-19 cyaduka mu Rwanda inzu ndangamurage zinjirizaga igihugu Frw 200, 000, 000. Ubu zaragabanutse cyane…
Bikubiye muri iki kiganiro…
Taarifa : Mukurikije imibare mufite, muri iki gihe ingoro ndangamurage z’u Rwanda zisurwa zite?
Amb Masozera : Muri ibi bihe duhanganye na COVID-19, ingoro ndangamurage zirasurwa kandi buri munsi. Bikorwa hubahirizwa ingamba zose zo gukumira iki cyorezo.
Gusura ingoro ndangamurage bitangira saa mbiri za mu gitondo( 8h:00 am) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba(17 :00 pm). Twirinda ko abasura baza bari mu matsinda magari, ahubwo tukabikora mu matsinda mato kugira ngo hatabaho gukwirakwiza ubwandu. Iyo hari abateganya kuzasura ingoro runaka, babivuga mbere bagahabwa ibihe bitandukanye.
Gusura kandi bikorwa hubahirizwa amabwiriza yo guhana intera, gukaraba intoki neza ndetse no kwambara neza agapfuka munwa n’amazuru.
Taarifa: Muri iki gihe ingoro ndangamurage z’u Rwanda zinjiriza gute Ikigega cya Leta?
Amb Masozera: Mu bihe bisanzwe mbere y’icyorezo cya COVID -19, ingoro ndangamurage uko ari umunani(8)zakiraga abashyitsi barenga ibihumbi magana abiri (200,000) mu mwaka.
Bose hamwe bishyuraga Frw 200,000,000 ku mwaka.
Muri ibi bihe duhanganye n’icyorezo cya COVID19 imibare yaragabanutse ariko ubu itangiye kuzamuka.
Dufashe nk’urugero mu gihembwe cya mbere cya Nyakanga-Nzeri 2021, ayaturutse mu gusura ingoro ndangamurage yari Frw 15,052,585 wakongeraho ibindi bikorwa bikorerwa mu ngoro byinjiza amafaranga yose hamwe akaba Frw 32,472,210.
Taarifa: Ni iyihe ngoro isurwa cyane kurusha izindi mu Rwanda kandi mubona biterwa n’iki?
Amb Masozera: Ingoro isurwa cyane kurusha izindi mu Rwanda ni Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iherereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Impamvu isurwa cyane ni uko ari Ingoro nshya yafunguwe ku wa 13, Ukuboza, 2017.
Ikundwa n’abantu b’ingeri zose cyane cyane urubyiruko kuko yerekana amateka ya vuba yo mu gihe kigoye u Rwanda rwanyuzemo ariko rukaza kugaruka mu buzima.
Amateka amurikirwa muri iyi ngoro, agaruka ku bantu barimo bamwe bakiriho ubu kandi bafatwa nk’icyitegererezo mu Muryango Nyarwanda.
Indi mpamvu ni uko ibiyimurikirwamo byubakamo abantu icyizeze cy’ubudaheranwa, uyisuye agakuramo amasomo y’indagagaciro zikwiye kumuranga mu buzima bwe kabone n’ubwo byaba ari mu bihe by’amage bigoye.
Taarifa: Tugarutse kuri nzu ya Gicanda iherutse gutangazwa kuzagirwa ndamurage, mubona izibutsa iki Abanyarwanda?
Amb Masozera: Inzu yatuwemo n’Umwamikazi wa nyuma w’ u Rwanda Rosalie Gicanda ni umwe mu murage w’u Rwanda ukwiye kubungabungwa. Bigomba gukorwa hashingiwe ku itegeko No 28/2016 ryo ku wa 22/7/2016 rigena ibungabungwa ry’umurage ndangamuco n’ubumenyi gakondo kugira ngo n’abazavuka mu bihe bizaza bazamenye aya mateka nk’inzu yacumbikiwemo Umwamikazi wu Rwanda kuva muri 1964 kugeza muri 1994. Ni umushinga watekerejweho ndetse ukorerwa n’inyigo k’ubufatanye n’izindi nzego z’abafatanyabikorwa. Kugeza ubu igisigaye ni ukuwubonera ingengo y’imari ugashyirwa mu bikorwa.
Uretse kubungabunga aya mateka, iriya nzu izanafasha mu kugaragaza amateka y’Umujyi wa Huye kuva watangira gutera imbere uhereye mu gihe cya gikoloni ubwo witwaga Astrida.
Hari mu myaka ya 1930.
Iyi nzu yitezweho kuba kimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo bishingiye ku muco.
Abanyarwanda rero bazungukiramo byinshi birimo iterambere mu mibereho n’ubukungu kuko igihe izaba imaze gusanwa, byitezwe ko izajya isurwa n’abantu bari hagati ya 350-400 mu Cyumweru.
Kugira ngo ikore, bizaba ngombwa ko bamwe mu batuye Huye bayihabwamo akazi.
Abatanga serivisi z’ubucuruzi n’izindi zitandukanye bazungukira mu kwakira abashyitsi bazaba baje gusura iriya nzu, bagacyenera kurara muri Huye.
Taarifa: Ese mubona Abanyarwanda bakunda inzu z’umurage w’igihugu cyabo?
Amb Masozera: Yego Abanyarwanda bakunda ingoro ndangamurage z’igihugu cyabo.
Bigaragarira no mu mibare y’abazisura kuko abasaga 75% ni Abanyarwanda.
Icyakora hari bamwe bibwira ko gusura Ingoro bihenze cyane ugasanga batitabira ariko ni uko baba badafite amakuru, ariko siko biri.
Ikindi ni uko hari Abanyarwanda batazi ibisabwa kugira ngo umuntu asure ingoro ndangamurage bityo bakibwira ko bihenze cyane.
Taarifa: Muri iki gihe ibintu bisa n’ibiri gusubira mu buryo, ubuyobozi bw’ingoro ndangamurage z’u Rwanda buri kubyitwara bute ngo ingoro zongere zikore nka mbere?
Amb Masozera: Kugira ngo ibintu bisubire mu murongo, Inteko y’Umuco iri kureba uko yakongera umusaruro uva mu gusura Ingoro Ndangamurage, izabigeraho irushaho gutanga serivisi nziza ku basura, guteza imbere ikoranabuhanga hashyirwaho uburyo bwo gusura hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure; kuvugurura amamurika akanozwa, akajyana n’igihe ndetse no gushyiraho ibifasha abashyitsi igihe bari gusura.
Niyo mpamvu hari amavugurura ari gukorwa, hari nk’imurika ku mateka yo kwigira kw’Abanyarwanda ryafunguwe mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza mu ‘Ngoro nshya yo kwigira’.
Hari kubera imurika rigaragaza uko kuva mu gihe cya kera Abanyarwanda bishakagamo ibisubizo by’ibibazo byabo ubwabo.
Ikindi ni uko hari kuvugururwa Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda iherereye ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi.
Ibi byose bizakomeza guherekezwa n’ubukangurambaga mu buryo butandukanye bugamije gushishikariza Abanyarwanda n’abandi bose gusigasira ariko kandi bakamenya n’umurage w’amateka yabo.
Taarifa: Turabashimye ku kiganiro muduhaye.
Amb Masozera: Taarifa namwe murakoze.