Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uruhare Rwa Rusesabagina Mu Mikorere Ya Gisirikare Ya FLN
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uruhare Rwa Rusesabagina Mu Mikorere Ya Gisirikare Ya FLN

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 September 2021 10:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari ibihamya byerekana ko uruhare Rusesabagina yagize mu kubaka no guha ubushobozi FLN butari bushingiye mu kuyishakira inshuti mu mahanga gusa ahubwo ko rwarimo no kuyigurira intwaro no kuyobora ibikorwa byayo bya gisirikare.

Nyuma y’uko afashwe akagezwa imbere y’ubutabera bw’u Rwanda, Paul Rusesabagina yakoze uko ashoboye kose ngo yitandukanye no kuba yaraguriye inyeshyamba za FLN intwaro ariko ibihamya bihari biramuvuguruza.

Izi ntwaro kandi ni ngombwa kwibuka ko ari zo abarwanyi ba FLN yahoraga yigamba ko bamukoreye akazi, bakoresheje bagaba ibitero mu Rwanda byishe Abanyarwanda hagati y’umwaka wa 2018 n’uwa 2019.

FLN ni umutwe wa Gisirikare w’icyo Rusesabagina yashinze yise MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change).

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uyu mutwe niwo wigambaga kuri radio mpuzamahanga wigamba ibitero byaguyemo abantu icyende  mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke.

Si abantu byahitanye gusa kuko hari n’ibyo bangije birimo no gutwika imodoka, inzu n’indi mitungo y’Abanyarwanda.

Nyuma y’ibi bitero Paul Rusesabagina yagaragaye kenshi kuri radio mpuzamahanga yigamba ko byagenze neza, mbese ko akazi kakozwe uko yabishakaga.

Yasabaga abahungu be kugakomeza kandi akabasaba ashikamye ko bagomba kuzava muri Nyungwe misiyo irangiye.

Iyo ahakana ko biriya atigeze abigiramo uruhare, burya aba yigiza nkana kuko hari videwo ziri kuri Murandasi we ubwe yivuga ibigwi ndetse ashima abarwanyi be.

- Advertisement -
Ubu ari mu rukiko

Si we wigiza nkana gusa ahubwo n’abamushyigikiye ni ko babigenza ko nabo bafite amaso n’amatwi bwo kubereka ko hari ibibi yakoreye Abanyarwanda.

Abo nabo bemeza ko uruhare rwe rwagarukiye gusa ku gushakira FLN inshuti( diplomatic role).

Hari ibihamya bimuvuguruza…

Nyuma y’uko afashwe, hari itsinda ry’abagenzacyaha bo mu Rwanda ryakoranye n’irya bagenzi babo bo mu Bubiligi bajya gushaka no gukusanya ibimenyetso kwa Rusesabagina mu Bubiligi.

Mu byo babonye harimo ibyemeza ko Rusesabagina atari umucurabwenge wa FLN gusa, ahubwo yari n’umuterankunga wayo mu by’imari n’umutungo.

Iyo nkunga n’ibitekerezo nibyo abambari be bakoresheje bagaba ibitero mu Rwanda.

Nk’umugaba mukuru wa FLN, Paul Rusesabagina yahabwaga amakuru y’uko urugamba rwagenze kandi akayahabwa ku munsi.

Yahabwaga amakuru y’uko urugamba ruhagaze

KT Press dukesha aya makuru ivuga ko hari ubutumwa ifite bwakuwe kuri WhatsApp ya Rusesabagina bwerekana ko we ubwe yageneraga amapeti abarwanyi ba FLN.

Muri bwo hari bumwe bumwerekana aha Bwana Herman Nsengimana ipeti ryamuhaye ububasha bwo kuba Umuvugizi wa FLN.

Ni nyuma y’uko  Callixte Nsabimana wahoze ari umuvugizi wayo afashwe igasigara itagira uyivugira.

Muri bwa butumwa kandi, Rusesabagina yabwiraga abakozi be ko ari gukora uko ashoboye kose ngo ibya Nsabimana Sankara bicyemuke.

Aha niwe watangarizaga abarwanyi be ko Callixte Nsabimana ari muvugizi wa FLN-MRCD

Yabasabaga gukomeza kwambarira urugamba bakarwitabira batizigamye, akabasaba kudacika intege.

Yagize ati: “ Mumenye ko mu rugamba nk’uru kudacika intege ari ingenzi kugira ngo turutsinda kandi nta rugamba rutagira ibitambo.”

Nk’uko bisanzwe ku bagaba b’ingabo, Rusesabagina yahabwaga raporo z’uko urugamba rwagenze,  abasirikare be bakuru nka Gen. Irategeka NA Gen. Antoine Jeva Alexis wari umuhuza mu bikorwa bya gisirikare bakamubwira uko bimeze kuri terrain.

Nibo kandi bamubwiraga ibicyenewe ngo urugamba rukorwe neza muri rusange.

Paul Rusesabagina yakoraga uko ashoboye ngo acyemure impaka za ngo turwane zahoraga hagati ya Gen. Irategeka na Gen. Jeva buri wese ashaka kuba kurusha undi kuvuga rikicyana.

Aha bigaga ku ipeti bagomba guha Sankara

Gen. Jeva yari inyaryenge kuko yari azi kuguyaguye Rusesabagina akamwumva kurusha uko byari bimeze kuri Gen  Irategeka kandi uyu byaramubabazaga.

Rusesabagina yakoraga uko ashoboye ngo abumvishe ko gukorana ari ingenzi

Mu bihamya byanditse bihari, hagaragaramo ko Gen Jeva yasangizaga shebuja amakuru y’uko ibintu byifashe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ahari ibirindiro bikuru bya FLN.

Bumwe muri bwo hari aho buvuga ibibazo bagiranye n’ingabo za  Congo- Kinshasa, ibyo bagiranye n’abarwanyi ba Mai Mai NDC na Nyatura, ngo bakoreraga ubutegetsi bw’i Kigali, ‘pro-Kigali’.

Ni ubutumwa bwanditswe tariki 29, Mutarama, 2019.

Bugira buti: “FARDC yabahaye intwaro, twarasakiranye turarwana twicamo 12 dukomeretsa abandi 17.Twe twatakaje umuntu umwe, hakomereka abacu bane. Ni urugamba rwabereye ahitwa Faringa aho twamaze iminsi itatu dukambitse.”

Ubwo butumwa buvuga ko nyuma y’uko ibikoresho bibashiranye, bavuye muri kiriya gice, bagana ahitwa Buguri baza guhura n’igico bari batezwe bararwana biratinda.

Ibi ni Gen Jeva wabibwiraga Rusesabagina.

Hari indi nyandiko yerekana Gen Jeva abwira Rusesabagina ko hari urundi rugamba batakajemo abarwanyi babiri ariko uruhande rwa FARDC rutakaza abasirikare icumi barimo n’ufite ipeti rya Colonel, ufite irya Major n’abandi babiri bafite irya Captain.

Ubwo kandi ni uko nanone Gen Jeva yabwiraga Rusesabagina no hari ikindi gico baguyemo ahitwa Rushebera, kandi ngo hari mu ijoro.

Rusesabagina kandi yabwiwe iby’urugamba rwabereye i Masisi n’i  Gatare, aho ngo abarwanyi be biciye abasirikare ba Leta ya Congo Kinshasa umunani.

Jeva yanabwiye ko hari aho bari barashyize ibirindiro baza kuhava bamaze kubona ko ibiribwa bibabanye bicye.

Muri ibyo byose Rusesabagina yabizezaga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abarwanyi be bakore akazi neza.

 

TAGGED:AbarwanyiCongofeaturedRusesabaginaSankara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mastercard Yatanze Miliyoni $55 Zizahesha Buruse Abanyeshuri 1200 Muri Kaminuza y’u Rwanda
Next Article Perezida Samia Yirukanye Abaminisitiri Batatu, Aburira Abibeshya Ko Afite Intege Nke
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?