Urwego rw’umutekano, uruhare abaturage bagira mu bibakorerwa n’izindi … biri mu byo abaturage babajijwe mu bushakashatsi bw’Ikigo cy’imiyoborere, RGB, bwerekanye ko baha amanota meza kubera uko bazibona n’akamaro zibamariye.
Ibyerekanywe mu bushakashatsi bwa RGB bwerekana ko uko abaturage bashima uruhare rwabo mu miyoborere, bikaba byaravuye kuri 85.84% na 86.31%, bituma uru rwego ruba ari rwo rwongereye amanota mu buryo bugaragara kurusha izindi.
Icyakora urwego rw’umutekano ni ukuvuga uruhare rwa Polisi n’ingabo rwongeye ruza ku mwanya wa mbere ku ijanisha rya 90.02%.
Buri mwaka mu gihe cy’imyaka 12 ishize, RGB isohora iyo raporo yitwa RGB’s Governance Index, iy’umwaka wa 2025 ikaba yaraye isohotse itangazwa na Dr. Uwicyeza Doris Picard uyobora uru rwego.
Ababukora bababaza abaturage( ku mibare y’impagarizi) uko babona serivisi bahabwa n’inzego za Leta, amakuru bahawe akaba areba inzego umunani zerekana muri rusange uko igihugu kiyobowe.
Ijanisha ryaragabanutse…
Picard Uwicyeza Doris yavuze ko muri rusange imibare yerekana ko ijanisha mu nzego runaka z’igihugu ryagabanutse.
Asanga ibyo bitakwiye gufatwa nk’aho imiyoborere y’igihugu yadindiye, ahubwo Uwicyeza avuga ko byatewe n’uburyo bwakoreshejwe mu bushakashatsi bwakozwe kuri iyi nshuro.
Mu kubukora, abahanga bahinduye uburyo bwahoze bukoreshwa, babuhuza n’uko gahunda ya kabiri y’iterambere ryihuse, NST 2, yagenwe.
Nk’ubu, urwego rw’umutekano rwavuye kuri 93.82% mu mwaka wa 2024 mu gihe ubu[2025] iri Janisha ryabaye 90.02%.
Iryo gabanuka ntiryatewe n’uko imikorere y’uru rwego yabaye mibi ahubwo byaturutse ku mikorere y’ubushakashatsi hashingiwe ku biteganywa muri ya gahunda y’iterambere ryihuse, NST 2.
Urwego rwagaragaje izamuka mu ijanisha n’urw’uruhare rw’umuturage mu bikorerwa ryazamutseho 1% n’ibice bike.
Kwegereza abaturage ubuyobozi bwagize 73.11%, uruhare rw’inzego zitari iza Leta mu bikorerwa abaturage rwahawe 85.13% mu gihe gusaranganya ubutegetsi n’imiyoborere byagize 100%, uburinganire n’ubwuzuzanye mu bantu bigira 82.42%.
Kurwanya ruswa n’akarengane no kubazwa abayobozi ibiri mu nshingano zabo byagize ijanisha rya 84.67% icyakora biragabanuka kuko mu mwaka wa 2024 byari 86.65%.
Ibyerekeye uburenganzira muri politiki abaturage bahaye uru rwego 82.71% bivuye kuri 88% byari ho mu mwaka wa 2024.
Gukurikiza amategeko mu mwaka wa 2025 byahawe ijanisha rya 81.3% mu gihe mu mwaka wa 2024 byari 88.1%.
Urwego rw’uruhare mu by’ubukungu n’imiyoborere y’ibigo binini byagize 74.84% mu gihe mu mwaka wa 2024 uru rwego rwari kuri 80.94%.
Imitangire myiza ya serivisi yagize 71.73% mu gihe iri janisha ryari 75.79 % muu mwaka wa 2024.
Icyakora urwego rwagize amanota make ni urwerekeye kuzamura imibereho myiza y’abaturage bita ‘Human and Social Development’ kuko rwagize 64.69% mu gihe mu mwaka wa 2024 rwahawe 75.21.


