Uruhare Rw’Amadini Mu Kubaka u Rwanda Ni Urwo Kwishimira- PM Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko uruhare rw’amadini mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ari urwo kwishimira. Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bayobozi ba Kiliziya y’Abangilikani bo hirya no ku isi bateraniye mu Rwanda mu nama izamara iminsi itanu.

Dr. Edouard Ngirente yagize ati: “ u Rwanda rwishimira uruhare amadini yagize kandi akigira mu uguhuza Abanyarwanda no kubunga. Ni uruhare rw’ingirakamaro mu guteza imbere imibereho yabo bikazana impinduka mu gihugu.”

Avuga ko Kiliziya y’Abangilikani by’umwihariko yabaye ingenzi mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda haba mu rwego rw’ubuzima, uburezi n’ibindi.

Umukuru wa Guverinoma avuga ko insanganyamatsiko iriya nama izatindaho ihuje mu by’ukuri n’ibibazo isi ifite kubera ko isi muri rusange ‘isa n’iyabuze epfo na ruguru.’

- Advertisement -

Avuga ko ibibazo isi ifite muri iki gihe ari byinshi kandi byatumye abantu bajya mu gihirahiro cyo kwibaza  ngo ‘ejo nzamera nte?.

Ibyo bibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere, intambara, ibibazo byo mu miryango ndetse n’ibibazo bigendana n’indwara z’ibyorezo zugarije isi.

Dr. Ngirente avuga ko kugira ngo ibibazo isi irimo bikemuke, bisaba ubufatanye bw’inzego zose, zaba iz’amadini cyangwa iza politiki.

Yemeza ko ahantu hose ku isi, abanyamadini bakenerwa kugira ngo batange ubufasha mu isanamitima  no gutuma abantu babaho batuje, bafite icyizere cy’ejo hazaza.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’intebe avuga ko abayobozi aho bava bakagera, baba bagomba kuba intangarugero.

Yabwiye abayobozi mu idini ry’Abangilikani ko u Rwanda rwizeye ko inama yabahuje izaba ingirakamaro, imyanzuro izayifatirwamo ikazaza yunganira imibereho myiza y’abaturage ibihugu baje baturukamo biharanira kugera ho.

Dr. Edouard Ngirente yabagejejeho n’intashyo za Perezida Kagame ubifuriza kuzagira inama nziza.

Ni inama ya kane ihuje Abangilikani yiswe 4th Global Anglican Future Conference.

Yitabiriwe n’abantu 1,300 baturutse hirya no hino ku isi.

Bahujwe no kurebera hamwe uko imikorere y’iyi Kiliziya yarushaho gutezwa imbere.

Abayobozi ba Kiliziya y’Abangilikani bateraniye mu Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version