Yibye Miliyoni Frw 2 i Kigali Afatirwa Iwabo Muri Kayonza

Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bwatumye umusore wari wibiye muri Nyarugenge ahitwa Quartier Commercial miliyoni Frw 2  afatirwa mu Murenge  wa Ruramira mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’i Burasirazuba. Ni igikorwa cyabaye mu gihe kitegeze ku masaha 24.

Uwafashwe ni  umusore w’imyaka 20, akaba yarafatiwe mu Mudugudu  w’Akabukara, Akagari k’Umubuga, mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza ari n’aho avuka.

Polisi yamufatanye Frw 1,430,000, bivuze ko yari amaze gukoresha akabakaba Frw 700,000.

Amafaranga yafatanywe yasubijwe nyirayo witwa Antoinette Nyirakanani usanzwe ucururiza mu isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Avuga ko amafaranga yibwe yari ayakuye kuri Banki ari Miliyoni ebyiri, ayabika mu kabati.

Ubwo yari arimo avugana n’umukiliya wari uri hanze, umukozi we yinjiye mu kabati arayatwara  undi agarutse arebye amafaranga arayabura nawe aramubura.

Ati: “Yari umukozi wanjye umfasha mu kazi k’ubucuruzi, twari tumaranye hafi ukwezi kumwe. Nyuma yo kubura amafaranga nari mvanye muri Banki nahise ntanga amakuru.”

Nyuma yo gusubizwa amafaranga ye, uwari wibwe yashimiye Polisi y’u Rwanda ko yamusubije amafaranga ye n’ubwo hari ayari yabanje gukoresha.

Ati: “Byandenze! Yayanyibye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu ku Cyumweru numva ko yahise afatwa. Ubu nkuyemo isomo ryo kutarangara no kutabika amafaranga menshi ahandi hantu hatari kuri Banki.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko nyuma yo kwiba amafaranga uriya musore yahise atorokera mu Karere ka Kayonza.

Yagize ati: “Akimara kwiba aya mafaranga, yahise acikira mu Karere ka Kayonza. Habayeho guhanahana amakuru no gukorana hagati ya Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu turere twombi bituma afatwa.”

Yakomeje agira ati: “Bamusanganye miliyoni 1 n’ibihumbi 430 muri miliyoni 2 yari yibye ariko ayandi nayo yari yayaguzemo ibikoresho birimo telefone, imyenda, igikapu n’inkweto nabyo byafatiriwe.”

CIP Twajamahoro asaba abacuruzi kuba maso bakirinda imyitwarire yaha abajura icyuho cyo kwiba.

CIP Twajamahoro ari kumwe n’umugore wasubijwe amafaranga yibwe

Uwafashwe yashyikirijwe ubutabera ngo akurikiranwe, amafaranga yafatanywe asubizwa nyirayo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata, mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.

Soma indi nkuru bisa…

Nyarugenge: Bibye Umugiraneza Amafaranga Yari Agiye Kwishyurira Abana

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version