Centrafrique: Abapolisi B’u Rwanda Bakomeje Gushimirwa Imyitwarire Myiza

Chief  Superintendent of Police (CSP) Vincent B. Habintwari uyobora Umutwe w’abapolisi b’u Rwanda (RWAPSU 1-7) bashinzwe kurinda abayobozi bakuru ba  Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) yashimiwe kuba umupolisi w’indashyikirwa.

Ayoboye abapolisi 140 bashinzwe kurinda abanyacyubahiro bo muri kiriya gihugu.

Abo banyacyubahiro barimo abayobozi bakuru muri Guverinoma, ab’Umuryango w’Abibumbye, bakarinda n’ibikorwaremezo bikomeye byo muri iki gihugu.

Abamuhembye bamushimiye imikorere imuranga nk’umuyobozi ndetse n’abapolisi ashinzwe muri rusange bakaba barangwa n’ikinyabupfura mu kazi.

- Advertisement -

Bashimirwa  kwitabira umurimo bakabikorana ubwitange n’ubunyamwuga.

Itsinda ayoboye ryageze yo taliki 20, Gicurasi, 2022.

Abayobozi muri MINUSCA bavuga ko imikorere ya CSP Vincent B. Habintwari yabaye intangarugero kuva yatangira akazi.

Ngo ni umuyobozi w’abapolisi waranzwe n’imiyoborere myiza n’ubunyamwuga bituma umutwe w’abapolisi ayoboye ugaragaza disipulini n’ubushobozi bwo kubungabunga umutekano nk’uko ubisabwa.

Ni akazi ko  guherekeza no gucungira umutekano abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Repubulika ya Centrafrique.

Abo ni Minisitiri w’intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’ubutabera.

Aba bapolisi kandi bagomba guherekeza no gucungira umutekano abakozi b’Umuryango w’abibumbye mu butumwa bw’akazi hanze y’umurwa mukuru Bangui.

Iyo hari intumwa zasuye kiriya gihugu, abapolisi b’u Rwanda nibo bazirinda.

Bashimirwa no kuba baritabiriye ibikorwa byinshi byo guteza imbere imibereho  y’abaturage ba Centrafrique birimo kubasuzuma indwara, kubaha imiti ku buntu ndetse no gutanga amaraso agenewe indembe.

Polisi Y’u Rwanda Ikomeje Gufasha Mu Mibereho Myiza Y’Abatuye Centrafrique

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version