Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Minisitiri w'Intebe Benyamini Netanyahu

Abacamanza b’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha banze ubusabe bwa Israel bw’uko ikirego kiregwa Netanyahu na Yoav Gallant wahoze ari Minisitiri w’ingabo cy’uko bakoze ibyaha by’intambara muri Gaza cyakurwaho.

Yoav Gallant yabaye Minisitiri w’ingabo za Israel hagati y’umwaka wa 2022 n’uwa 2024.

Uru rukiko rwatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu mu cyemezo kivuga ko ubwo rwanzuraga ko abo bayobozi ba Israel bakurikiranwaho biriya byaha, hari mu Ugushyingo, 2024, rwari rufite ibihamya bifatika rushingiraho.

Ubwo rwabitangazaga, byarakaje Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse iki gihugu cyahise gitangaza ko gishyizeho ibihano bigenewe abayobozi bakuru b’uru rukiko rusanzwe rukorera i La Haye mu Buholandi.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yageze naho avuga ko icyemezo nk’icyo nta kindi kimaze kitari ukongera urwango abagome bafitiye Israel.

Uwahoze ari Perezida wa Amerika Joe Biden nawe yavuze ko iki kirego kibabaje, ko kidashyize mu gaciro.

Muri Gicurasi, 2025 ubuyobozi bwa Israel bwandikiye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha inyandiko isobanura impamvu Israel isanga rwashingiraho rugasesa ikirego kuri Netanyahu na Gallant.

Hagati aho, hari indi inyandiko ya Yeruzalemu yavugaga ko uru rukiko rudafite n’ubushobozi bushingiye ku mategeko bwo gukurikirana abayobozi bayo.

Muri Nyakanga uwo mwaka, rwavuze ko rwose rufite ububasha bwose bwo gukurikirana abo bayobozi, bityo rutesha agaciro iyo ngingo ya Israel.

Nyuma y’Icyumweru kimwe, Israel yongeye kwandika indi nyandiko ivuga ko ijuririye iki cyemezo ariko kuri uyu wa Gatanu tariki 17, Ukwakira, 2025 uru rukiko rwongeye kuvuga ko ubwo bujurire nta shingiro bufite.

Le Parisien yanditse ko mu nyandiko ya paji 13 isobanura impamvu z’iteshwagaciro ry’ubusabe bwa Israel, handitsemo ko nyuma y’isesengura byagaragaye ko nta shingiro byahabwa.

Ku byerekeye iyi ngingo, ntacyo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel  birayitangazaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version