Urukiko Ruratangaza Umwanzuro ku Mbogamizi Rusesabagira Yaruhaye

 Kuri uyu wa Gatanu, nibwo Urukiko ruri butangaze umwanzuro warwo ku mbogamizi Paul Rusesabagina aherutse kuruha avuga ko atari Umunyarwanda, bityo ko adakwiye kuburanishwa n’Inkiko z’u Rwanda.

Ubushinjacyaha burega Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Sankara wahoze ari umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa FLN n’abandi 18,

Mu iburanisha ry’ubushize, Nsabimana Callixte wiyise Sankara wahoze ari umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa FLN icyo gihe yabwiye Urukiko ko atangajwe no kumva uwo yita Shebuja ahakana ko ari Umunyarwanda kandi bakiri mu ishyamba yarababwiraga ko afite umugambi wo kuzayobora u Rwanda.

Paul Rusesabagina akomoka mu cyahoze ari Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

- Advertisement -
Urukiko ruri butangaze umwanzuro warwo ku mbogamizi zatanzwe na Rusesabagina

Paul Rusesabagina akomoka mu cyahoze ari Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

Akurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abarwanyi utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga umutwe w’iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ibindi akurikiranyweho harimo itwarwa ry’umuntu itemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwob, gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version