Nyuma y’uko Raila Odinga avuze ko yibwe amajwi ndetse akaregera Urukiko rw’Ikirenga, kuri uyu wa Mbere rwatangaje ko William Ruto ari we watowe n’abaturage ngo abe Perezida wabo.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora Wafula Chebukati yari yashinjwe ko yatangaje ibyavuye mu matora adafatanyije n’abandi ba Komiseri bityo ko ibyo yakoze bidakurikije amategeko. Bimwe mubyo abo ku ruhande rwa Odinga bavugaga ko byakoreshejwe bibwa amajwi harimo ko hari abantu bahawe akazi ko kuyiba bakoresheje ikoranabuhanga.
Urukiko rw’ikirenga rwatangaje ko ibyo birego bigomba kwakirwa ndetse n’abo kwa Ruto bakazana ibihamya by’uko batsinze binyuze mu mucyo.
Taliki 15, Kanama, 2022 nibwo Komisiyo y’amatora yatangaje ko William Ruto yatsinze amatora ku majwi 50.4% n’aho Raila Odinga atsindirwa ku majwi 48.8.
Nyuma yo gusuzuma ibyo impande zombi zavugaga kuri iki kibazo, Komisiyo y’amatora yanzuye ko William Ruto ari we watorewe kuyobora Kenya kandi ibyo ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora byaciye mu mucyo.
Perezida w’Inteko y’abacamanza bakurikiranye ruriya rubanza witwa Martha Koome niwe watangaje k’umugaragaro ko William Ruto ari we watsinze amatora kandi ko ari icyemezo kidasubirwaho.
Martha Karua wiyamamazanyaga na Odinga yari aherutse kwemeza ko hari abanyamahanga 19 n’Abanya Kenya babiri bagize uruhare rutaziguye mu kwibira amajwi William Ruto.
Karua avuga ko ibikorwa biganisha mu kwibira amajwi Ruto byatangiye muri Werurwe, 2022.
Muri icyo gihe, ngo hari abanyamahanga batangiye kujya baganira n’abagize Komisiyo y’amatora, bababwira uko ibintu ‘byagombye kuzagenda.’
Karua na Odinga bavuga ko guhera muri kiriya gihe, hari ibikoresho bimwe na bimwe bya Komisiyo y’amatora byatangiye kujya bikoreshwa n’abo bantu, bityo batangira kubigiramo uruhare hakiri kare.
Martha Karua avuga ko hari amajwi agera ku 140,028 atarabaruwe nk’uko byari bikwiye.
Avuga ko hari abantu 21 barimo abanyamahanga 19 n’abanya Kenya babiri bagize uruhare mu gutuma amajwi atabarurwa neza kandi ngo babikoze binyuze mu ikoranabuhanga.
Ni ngombwa kuzirikana ko Karua na Odinga ibi babivugiye mu rukiko nk’uko The Nation yabyanditse.
Bombi bavuze ko kuba abo bantu barivanze mu mikorere y’ikoranabuhanga ryari rigenewe kubarura ibyavuye mu matora, byatumwe ibyayavuyemo bidahuza n’ukuri bityo bituma William Ruto ari we ubyungukiramo.
Icyakora ntibigeze batangaza amazina y’abo bantu 21 bashinja kwivanga mu migendekere y’amatora.
Banashinja kandi Perezida wa Komisiyo y’amatora kugira ubunyangamugayo bucye mu ibarura ry’amajwi.
Beretse urukiko ahantu hatatu nk’urugero rw’uburyo Wafula Chebukati usanzwe uyobora Komisiyo y’amatora yagize uruhare mu kubiba amajwi.
Ni uburyo bise Form 34A, 34B na 34C.
Karua yavugaga ko uburyo bwa 34A bwibwe kugeza n’ubwo ababwibye babubitse ahantu hatari mu ho Komisiyo y’amatora isanzwe ikoresha.
Yunzemo ko Polisi yaje gusanga hari na mudasobwa igendanwa yari yarabitse mu Kigo kitwa National Tallying Centre Bomas of Kenya, y’umugabo witwa Koech Geoffrey Kipngosos wo mu ishyaka ryitwa United Democratic Party kandi ngo muri iyo mudasobwa harimo ibimenyetso byerekana ko bibwe amajwi.
Avuga ko iriya mudasobwa yari yarahujwe n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwabitswemo bwa buryo bwiswe 34A bwibwe kugira ngo buzakoreshwe rwihishwa mu kubiba amajwi.
Ngo bibwe amajwi binyuze mu gufata ayo bari batsindiye bakayahindura bakayaha William Ruto hanyuma bakabyoherereza Komisiyo y’amatora byitwa ko ari Ruto wabonye ayo majwi kandi atari byo.
Hakoreshejwe ikoranabuhanga bita ‘Sharepoint.’
Ikindi ni uko ngo hari ibikoresho by’ikoranabuhanga Urwego rw’ubugenzacyaha rwafatanye abaturage batatu ba Venezuela bagiye gusubira iwabo, bafatirwa ku kibuga y’indege cya Jomo Kenyatta International Airport.
Hari taliki 21, Nyakanga, 2022 mbere gato y’uko Amatora nyirizina aba.
Madamu Karua yavugaga ko n’ikimenyimenyi hari umuntu witwa Jose Grecoria Camarigo Catellanos wari ufite ubushobozi bwo kwinjira mu mikorere y’ibyuma by’ikoranabuhanga bya Komisiyo y’amatora agahindagura imikorere yabyo akoresheje ikoranabuhanga bita Kiems kit.
Iryo koranabuhanga kandi ngo ryatumaga urikoresha agira ubushobozi bwo kugira ibyo asiba, ibyo yongeraho ndetse akagira n’ubushobozi bwo kuba yaha runaka amabwiriza yo kuzuza inshingano runaka bikitirirwa ko ari shebuja ubimutegetse.
Ikindi Karua yabwiye Urukiko ni uko Perezida wa Komisiyo y’amatora yakoze ikosa ryo gutangaza wenyine ibyayavuyemo kandi bitemewe.
Ngo ubusanzwe Perezida wa Komisiyo y’amatora atangaza ibyavuye mu matora ari kumwe n’abakomiseri 27.
Muri rusange ng’uko uko ikibazo cya Odinga, Karua na Ruto gihagaze mu rukiko muri iki gihe.
Igisigaye ni ukumenya umwanzuro w’Urukiko rw’ikirenga kuri iki kibazo.
William Ruto yari aherutse gutangaza ko azamera icyemezo cya Komisiyo y’Amatora kuri iyi ngingo akandi agasaba n’abandi baturage ba Kenya kuzabyubahiriza.
Ubu haribazwa niba abaturage ba Kenya bazemera ibyavuye muri ariya matora, bakemera bidasubirwaho ko William Ruto ari we watsinze ariya matora nta zindi mpaka.