U Rwanda: Iwabo W’Ibishyimbo Higiwe Uko Byarushaho Kugirira Abantu Akamaro

Leta y’u Rwanda hamwe n’Ikigo PABRA(Pan-Africa Bean Research Alliance) yakiriye inama yahuje abahinzi b’ibishyimbo, abafata ibyemezo mu buhinzi, abashakashatsi n’abandi bafite aho bahurira n’imirire iboneye.

Umwe mu bakora muri kiriya kigo cy’ubushakashatsi cyitwa PABRA yabwiye Taarifa ko  bahisemo gukorera iriya nama mu Rwanda kubera ko ari cyo gihugu cya mbere ku isi gifite abantu benshi bahinga kandi barya ibishyimbo.

Umunyarwanda urya ibishyimbo bicye ku mwaka arya ibilo 14 ugereranyije. Uyu mubare utuma baba  aba mbere ku isi bagakurikirwa n’abanya Tanzania.

Abashakashatsi bari muri iyi nama bavuga ko ikibabaje ari uko hari abantu benshi ku isi bazi ko ibishyimbo ari iby’abakene kandi mu by’ukuri atari ko bimeze.

- Kwmamaza -

Bisa n’aho ubumenyi buke buri mu bituma abantu bafata ibishyimbo nk’iby’abakene cyangwa abantu batize.

Taarifa yabajije umuhanga mu by’imirire witwa Dr Clément Bitwayiki niba abavuga ko ibishyimbo ari indyo nkene bafite ukuri, asubiza ko kubivuga gutyo ari ukwibeshya.

Ati: “ Ahubwo nibaza uko byari kugenda iyo ibishyimbo bitabaho! Abanyarwanda bari bubeho bate iyo batagira ibishyimbo? Icyo ahubwo tugomba kwibaza ni ukumenya impamvu ituma abantu batekereza ko ibishyimbo ari iby’abakene.”

Dr. Bitwayiki

Uyu muhanga avuga ko ikibazo gikunze kubaho ari uko ibishyimbo bitegurwa nabi, abantu babirya ntibumve uburyohe mu kanwa.

Ngo iyo ibishyimbo bitabaho, abantu baba bavuga indi mvugo!

Inama yahuje abahanga mu by’imirire n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi bw’ibishyimbo yigiwemo uko abahinga ibishyimbo barushaho kungurana ibitekerezo mu uguteza imbere ubuhinzi bw’ibishyimbo kugira ngo bikomeze kugirira akamaro ababihinga n’ababirya.

Ibishyimbo bikize ku butare bwa Zinc na proteins

Abo muri PABRA bavuga ko ibishyimbo ari igihingwa kiribwa ariko kikanagurishwa ku isoko, kikinjiriza abaturage amafaranga.

Ni muri uru rwego abitabiriye iyi nama  bavugiyemo uko ubuhinzi bw’ibishyimbo bwakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki kigo kigizwe n’abafatanyabikorwa 934 bo mu bihugu 31 by’u Burayi, Afurika n’Amerika.

PABRA bavuga ko ubuhinzi bw’ibishyimbo ari ingirakamaro haba mu mirire ndetse no ku isoko

Ni ikigo kimaze imyaka 25 gishinzwe ndetse abitabiriye iriya nama banizihije isabukuru y’iyi myaka bamaze bakora mu uguteza imbere ubuhinzi bw’ibishyimbo.

Imibare yerekana ko abagore ari bo bihinga ibishyimbo kurusha abagabo kuko mu bantu miliyoni 37 zikora ubu buhinzi, abagore bangana na 58.1%

Ikindi ni uko ku isi hari za Koperative 277 z’abahinga ibishyimbo bikabinjiriza amafaranga.

Mu Rwanda bahinga n’imishingiriro

Kugeza ubu ku isi hari amoko 657 y’ibishyimbo bihingwa hirya  no hino.

Imibare kandi ivuga ko ibishyimbo ari ingirakamaro ku bagore kuko iyo batwite bakabirya bibagirira akamaro cyane cyane ibishyimbo bikize ku butare.

Ahandi muri Afurika abaturage barya ibishyimbo byinshi ni muri Zimbabwe, mu Burundi, muri Cameroun no muri Uganda.

Iyi nama yahuje abahanga mu by’ubuhinzi bw’ibishyimbo n’abandi bafite aho bahurira n’iterambere ry’ibishyimbo muri rusange.

Uganda yo izwiho kuba igihugu cya mbere ku isi gihinga urutoki runini kurusha ibindi.

Dr Bitwayiki Clément we avuga ko no muri Ethiopia barya ibishyimbo kandi ngo bibagirira akamaro kubera ko ari gihugu gikunze guhura n’amapfa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version