Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko umunyamakuru akaba na nyir’igitangazamakuru Ukwezi TV,Manirakiza Théogène afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Akurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko ko uyu munyamakuru ukurikiranyweho gukangisha gusebanya yafungwa iminsi 30 y’agateganyo none icyifuzo cyabwo cyakiriwe n’Urukiko.
Mu mpamvu bwatangaga harimo ko icyaha akurikiranyweho icyaha gihanishwa igihano kiri hejuru y’igifungo cy’imyaka ibiri, kuba iperereza rigikomeje bityo ko ashobora kuribangamira cyangwa agatoroka ubutabera.
Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ukwakira 2023, rwanzuye ko Manirakiza afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere.
Ubwo yagiraga icyo abwira urukiko, Manirakiza yavuze ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko ko atari agiye kwaka ruswa, ahubwo ko ari amafaranga bari bemeranyije mu masezerano y’imikoranire bari bemeranyije.
Muri iyo mikorere ngo harimo ko ibyo kwamamaza ibikorwa by’ikigo cy’ubwubatsi cya Nzizera kitwa Amarebe investiment cyari kiri kwitegura kuba umudugudu.
Uyu munyamakuru uri mu bari babimazemo igihe avuga ko atigeze agambirira gukangisha Nzizera ko azamukoraho inkuru natamuha ruswa kandi ngo mu biganiro byose bagiranye ntiyigeze abwira Nzizera ko gihe cyose yagira icyo ashaka kuvuga ku nkuru ziri kumukorwaho, yazajya amuha umwanya mu kinyamakuru cye kuko ari ko amahame y’umwuga abigena.
Manirakiza yavuze ko Ubushinjacyaha bwirengagije ibimenyetso bimushinjura bufite, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzizera mu bihe bitandukanye.
Minirakiza kandi yagaragaje ko nubwo Ubushinjacyaha buvuga ko amasezerano yari gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2024, ariko harimo ingingo ivuga ko bashoboraga no gutangira mbere yaho, bikaba bivuze ko igihe yakiraga amafaranga amasezerano yari yamaze gutangira kubahirizwa.