Urukiko Rwasabye Gereza Guha Rusesabagina Mudasobwa No Guhagarika Gufatira Inyandiko Ze

Urukiko Rukuru rwasabye Gereza ya Mageragere guhagarika gufatira inyandiko Paul Rusesabagina ahererekanya n’abunganizi be, ndetse rwemeza ko ahabwa mudasobwa yamufasha kwiga dosiye ye kubera ubunini bwayo.

Rusesabagina akomeje kuburanishwa n’Urukiko rukuru- urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – ku byaha by’iterabwoba ashinjwa muri dosiye imwe na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na bagenzi be bahoze mu mutwe wa FLN.  

Mu iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize, Rusesabagina na Me Gatera Gashabana na Me Rudakemwa Felix bamwunganira, bagejeje ku rukiko imbogamizi bafite zituma n’ubwo urubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi, bataratanga imyanzuro yo kwiregura.

Me Gashabana yavuze ko bafite ikibazo cy’ingutu cyo kuba uwo yunganira atabasha gusoma dosiye kubera ubunini bwayo, no kuba bajya kuri gereza bakemererwa kuganira na Rusesabagina, ariko ngo bahava inyandiko bahererekanya zigafatirwa.

- Advertisement -

Ati “Iyo nsubiyeyo arambwira ngo karabaye.”

Urukiko rwasuye gereza

Umucamanza uyoboye iburanisha Antoine Muhima yavuze ko basuye Gereza ya Mageragere Rusesabagina afungiwemo, ku wa Kabiri saa munani.

Bari bajyanywe no gusuzuma ishingiro ry’inzitizi bagejejweho na Rusesabagina, abacamanza babonana n’ubuyobozi bwa gereza hari abunganira Rusesabagina n’abahagarariye Ubushinjacyaha.

Inyandikomvugo y’urwo rugendo yasomewe mu rukiko, yagarutse ku byaganiriweho ku ngingo zazamuwe na Rusesabagina.

Zirimo kuba hari inyandiko za Rusesabagina zifatirwa no kuba adafite uburyo buhagije bwamufasha gutegura imyanzuro, bigahuzwa no kuba inyandiko itanga ikirego ifite impapuro 269, ibijyanye na yo bikagira paji 3000.

Rusesabagina yavuze ko akeneye mudasobwa kugira ngo abashe gusoma iyo dosiye neza, akanahabwa igihe gihagije cyo kwiga dosiye kuko “bazimya amatara hakiri kare.”

Ku bijyanye n’inyandiko, ubuyobozi bwa gereza bwabwiye urukiko ko zidafatirwa ahubwo ko amabwiriza y’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, ateganya ko “nta cyinjira muri gereza kitagenzuwe.”

Icyakora ngo bemeye ko “hari igihe batinda kuzimuha bari kuzigenzura.”

Ku bijyanye no kuzimya amatara, ubuyobozi bwa gereza bwavuze ko bikorwa mu rwego rw’umutekano, ariko bagiye kureba uko ikibazo cye cyakemuka.

Inyandiko ikomeza iti “Ku bijyanye no kumushakira mudasobwa, ubuyobozi bwa gereza bwemeye ko nabisaba buzafatanya n’izindi nzego kuyimushakira, ariko hagati aho barakomeza gusohora dosiye ye mu nyandiko, bayimuhe.”

Urukiko rwafashe icyemezo

Mu mwanzuro wasomwe n’umwe mu bacamanza, urukiko rwavuze ko rwabonye hari ibigomba gukosorwa birimo ko Rusesabagina adafite uburyo buhagije bumufasha guteguramo urubanza rwe.

Ruti “Harebwe ubunini bwa dosiye, yahabwa uburyo bumworohereza gutegura urubanza nk’uko abisaba, agahabwa ibikoreho bya ngombwa birimo imashini yashyizwemo inyandiko zose zigize dosiye, ndetse na gereza afungiyemo ikamuha igihe gihagije cyo kwiga urubanza rwe.”

Icya kabiri kigomba gukosorwa ni uko ngo hari inyandiko ze zirebana n’urubanza zifatirwa, akamara igihe atarazisubizwa.

Umucamanza ati “Ku bw’imigendekere myiza y’urubanza no ku bw’uburenganzira bw’umufungwa, nk’uko biteganywa n’amategeko arimo itegeko rishyiraho Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ndetse no ku mahame mpuzamahanga, (urukiko) rusanga inyandiko zirebana n’urubanza Rusesabagina Paul ahererekanya n’abunganizi be zitajya zifatirwa.”

Izindi nyandiko zitarebana n’urubanza n’ibindi bintu yoroherezwa binyujijwe ku bunganizi be, byo ngo bajya babikorera urutonde bikanyuzwa ku buyobozi bwa gereza.

Ni ibyemezo urukiko rwavuze ko rwafashe ngo hagire ibikosorwa, rudashashaka ko bigibwaho impaka.

Mu mashusho aheruka gutambuka kuri Al Jazeera Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye aganira n’abajyanama be mu buryo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko hari uburyo bukoreshwa mu kumenya ibibera muri gereza, atanga urugero ku nyandiko yafatanywe Rusesabagina yavugaga uburyo yashoboraga gutoroka gereza.

Ni inyandiko ngo Rusesabagina yohererejwe muri gereza n’umwe mu bana be.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubutabera yasohoye nyuma y’icyo kiganiro, yavuze ko uretse itumanaho ry’umunyamategeko n’umukiliya we ritavogerwa, ibindi byinjira muri gereza bibanza gusuzumwa n’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS.

Yakomeje iti “Ubwo Minisitiri yamenyaga ko hari aho bishoboka ko harenzwe ku mategeko mu Ukuboza 2020, yahise ategeka ko izo nyandiko zisubizwa Rusesabagina kandi RCS ikajya itandukanya inyandiko z’ibanga n’izisanzwe.”

Urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be ku byaha baregwa rurakomeje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version