Minisitiri Ngamije yakingiwe COVID-19

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yabaye umwe mu bakingiwe COVID-19, ubwo yatangizaga igikorwa cyo gukingira iki cyorezo mu byiciro by’abafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa kuzahazwa na cyo.

Minisitiri Ngamije yakingiriwe ku Bitaro bya Masaka mu Mujyi wa Kigali, ahatangirijwe iyi gahunda y’ikingira ku rwego rw’igihugu.

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko “iki gikorwa cyatangiye mu turere twose.”

- Advertisement -

Abakingirwa barimo abakozi bo kwa muganga cyane cyane abakurikirana abarwayi ba COVID-19 mu mavuriro atandukanye n’abandi bantu bafata iya mbere mu kurwanya iki cyorezo; abantu bafite imyaka 65 no hejuru yayo; abafite uburwayi bwa karande cyane cyane biyabete, indwara z’umutima, indwara z’ubuhumekero n’izindi; hakiyongeraho n’abafite ubumuga.

Iyi gahunda yatangijwe nyuma y’uko ku wa Gatatu u Rwanda rwakiriye inkingo 347.000 za AstraZeneca/Oxford na Pfizer binyuze muri gahunda mpuzamahanga ya COVAX. Kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rwakiriye izindi nkingo 50.000 rwahawe n’u Buhinde.

Minisitiri Ngamije yabanje kwandikwa imyirondoro
Dr Ngamije aterwa urushinge

Umuyobozi wa WHO mu Rwanda Dr Kasonde Mwinga na we yakingiwe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version