Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Rwatesheje Agaciro Ibyaregwaga Abaganga B’Ibitaro BAHO International
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urukiko Rwatesheje Agaciro Ibyaregwaga Abaganga B’Ibitaro BAHO International

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 January 2023 10:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko nta bimenyetso simusiga bibigaragaza ishingiro ry’ibirego

byashinjwaga abaganga babiri ba Baho International Hospital by’uburangare  bwaganishije ku rupfu rwa Kamanzi Ngwinondebe Chantal.

Ubuyobozi bwa Baho International Hospitalbuvuga ko ibyo urukiko rwemeje bihura neza n’igenzura bwikoreye ndetse na raporo yagaragajwe nyuma yo gupima umubiri.

Chantal Kamanzi wari ufite imyaka 54 yagannye ibitaro bya Baho ku wa 7, Nzeri 2021, afite agapira ku nkondo y’umura kamufashaga kuringaniza urubyaro yifuza kugakuramo.

Yapfuye  nyuma y’igihe gito agakuwemo.

Ku wa 26 Ukwakira 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha urubanza rwaregwagamo Dr. Mugemanshuro Alfred uzobereye mu gutera ikinya na Dr Ntahonkiriye Gaspard, inzobere mu by’indwara z’abagore, bashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Ibitaro bya Baho na byo byashinjwaga kutagira ibikoresho bimwe na bimwe birimo icyuma gitanga umwuka n’ibindi, byaba byaratumye umurwayi adatabarwa ku gihe.

Nyuma y’urupfu rw’uriya mugore, Minisiteri y’Ubuzima yahise itangiza iperereza ku mikorere y’ibyo bitaro.

Bimwe mu byagenzuwe harimo ingingo z’imitangire ya serivisi, ubushobozi bw’abakozi, harebwa by’umwihariko abaganga niba bafite ibyangombwa bibemerera gukora uwo mwuga.

Nyuma y’ibyo byose, Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite, ko Mugemanshuro Alfred na Dr Ntahonkiriye Gaspard badahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi budaturutse k’ubushake.

Rwemeje kandi ko ikirego cy’indishyi nacyo nta shingiro gifite, ndetse ko Dr Mugemanshuro Alfred na Dr Ntahonkiriye Gaspard n’ibitaro bya Baho nta ndishyi bagomba gutanga.

Uru rukiko kandi rwavuze ko ingwate y’amagarama yatanzwe n’abaregera indishyi ihwanye n’ibyakozwe mu rubanza.

Soma wiyibutse uko byatangiye…

Abaganga Ba Baho International Hospital Bagiye Kugezwa Mu Rukiko

TAGGED:AbagangaBahofeaturedIbitaroUrubanzaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ImpanukaY’Indege Yahitanye Abantu 40
Next Article Ntawe Unsanga Iwanjye Ngo Antegeke Ibyo Nkora-Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?