Novak Djokovic Yirukanywe Muri Australia

Nimero ya mbere ku isi mu mukino wa Tennis Novak Djokovic yirukanywe muri Australia, nyuma y’uko urukiko rwari rumaze gutesha agaciro ubusabe bwe bwo gusuzuma icyemezo cya Minisitiri wategetse ko yamburwa viza.

Ni icyemezo cyafashwe n’inteko y’abacamanza batatu kuri iki Cyumweru. Djokovic yahise akurwa mu gihugu ku ngufu.

Ni iherezo ry’ibibazo uyu mugabo w’imyaka 34 aciyemo guhera ubwo yageraga muri Australia, ajyanywe no kwitabira irushanwa Australian Open.

Djokovic yagiye muri kiriya gihugu atarakingiwe COVID-19 kandi ari kimwe mu by’ibanze bisabwa, aza gutangaza ko yemerewe kwinjirayo hagendewe ku irengayobora ryateganyijwe ku muntu ukirutse iki cyorezo.

- Advertisement -

Uretse kwirukanwa mu gihugu, Djokovic ashobora kwimwa viza ya Australia mu gihe cy’imyaka itatu, uretse gusa igihe agiye mu bikorwa biri mu nyungu bwite z’icyo gihugu.

Djokovic yasohoye itangazo kuri iki Cyumweru, avuga ko ababajwe cyane n’icyemezo cyafashwe n’urukiko ariko agomba kucyemera.

Ati “Nubaha icyemezo cy’urukiko kandi nzakorana n’inzego bireba ku bijyanye no kuva kwanye mu gihugu. Mbabajwe n’uburyo amaso yose muri ibi byumweru bishize ari njye yerekejweho, ndakeka ko noneho dushobora kuyerekeza ku mukino n’irushanwa nkunda.”

Djokovic abuze amahirwe yo guhatanira igikombe gikomeye muri Tennis (grand slam) cya 21, muri Australian Open izatangira kuri uyu wa17 Mutarama 2021.

Anganya na Roger Federer na Rafael Nadal ibikombe 20 bikomeye muri tennis.

Federer ntabwo yitabiriye Australian Open y’uyu mwaka kubera imvune, mu gihe Nadal we yaryitabiriye.

Djokovic afite agahigo ko yegukanye Australian Open inshuro icyenda, zirimo eshatu ziheruka.

Byageze aha bite?

Ku wa 4 Mutarama: Djokovic udakozwa ibyo kwikingiza COVID-19 yatangaje ko agiye kwitabira Australian Open, irushanwa yegukanye inshuro eshatu ziheruka.

Ku wa 5 Mutarama: Djokovic akigera i Melbourne visa ye yateshejwe agaciro n’Urwego rushinzwe umutekano w’imipaka, rwemeza ko yananiwe kugaragaza ibimenyetso bihagije bimuhesha ubu burenganzira.

Ku wa 6 Mutarama: Yoherejwe muri Park Hotel i Melbourne, ahafungirwa abimukira badafite ibyangombwa.

Ku wa 9 Mutarama: Abavoka ba Djokovic bashyize ahabona ko yemerewe kwinjira muri Australia atarikingije Covid-19 kubera ko yari ayikirutse. Igipimo cya cyakorewe muri Serbia ku wa 16 Ukuboza 2021 cyemeje ko yanduye.

Gusa hahise haboneka amakuru menshi ko nyuma y’iyo tariki, aho kujya mu kato yitabiriye ibikorwa byinshi bibera mu ruhame.

Ku wa 10 Mutarama: Umucamanza Anthony Kelly yatesheje agaciro icyemezo cyambura visa Djokovic, ategeka Guverinoma kumurekura bitarenze iminota 30.

Djokovic yahise atangaza ko yiteguye kuguma muri Australia agahangana muri Australian Open, ajya no kwifotoreza ku kibuga kigomba kuberamo irushanwa.

Ku wa 11 Mutarama: Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Australia, Alex Hawke, yatangaje ko barimo kureba niba nta bimenyetso byashingirwaho mu guhindura icyemezo cy’urukiko.

Byaje kugaragara ko mu gutanga amakuru mbere yo guhabwa viza, Djokovic yabeshye ko mu minsi 14 ya mbere y’urugendo atigeze agira ahandi ajya, ariko biza kugaragara ko yagiye muri Espagne.

Yaje kwisobanura ko ari ukwibeshya kwakozwe n’itsinda ryamusabiye viza.

Ku wa 12 Mutarama: Djokovic yisobanuye ko nubwo yitabiriye igikorwa cyo gutanga ibihembo ku bana bakina tennis muri Novak Tennis Center ku wa 17 Ukuboza, yari atarabona ubutumwa bumumenyesha ko yanduye.

Ahubwo ngo bwamugezeho nyuma y’icyo gikorwa.

Yemeye ko yakoze amakosa ubwo yitabiraga ikiganiro n’ikinyamakuru l’Equipe cyo mu Bufaransa ku wa 18 Ukuboza. Yakigiyemo abizi ko yanduye COVID-19 kubera ko ngo yanze gutenguha umunyamakuru bari bamaze igihe bahanye gahunda.

Ku wa 13 Mutarama: Tombola y’uburyo abakinnyi bazahura muri Australian Open yemeje ko Djokovic azahura na Miomir Kecmanovic bombi bakomoka muri Serbia.

Ku wa 14 Mutarama: Minisitiri Hawke yakoresheje ububasha bwe atesha agaciro viza ya Djokovic ku nshuro ya kabiri, avuga ko ari icyemezo yafashe “mu nyungu rusange”.

Ku wa 16 Mutarama: Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Djokovic bwo gusuzuma ishingiro ry’icyemezo cya Minisitiri Hawke.

Biteganywa ko ninero ya 150 ku isi muri Tennis, Salvatore Caruso ukomoka mu Butaliyani, ari we usimbura Djokovic muri Australian Open, akazakina na Miomir Kecmanovic instead of Djokovic.

Novak Djokovic yirukanywe muri Australia adakinnye Australian Open

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version